Amerika yatangaga muri OMS angana na 15% y'ingengo y'imari gusa ubu ntayo azongera gutangwa kuko ishinja OMS kuba igikoresho cy’u Bushinwa. Magingo aya, Ubudage n’Ubufaransa byatanze Miliyoni zigera kuri $716 zo gusiba iki cyuho zije zisanganira Miliyari $2 zatanzwe n’u Bushinwa kuwa 18 Gicurasi 2020 ari nayo yatumye Amerika irakara cyane.
Mu gihe Isi
iri mu gahinda kubera virus yo mu bwoko bwa Corona yateye itunguranye, ubu ni bwo
abakora mu Muryango w'Abimbumbye mu Ishami rishinzwe ubuzima OMS/WHO bafite
akazi kenshi kuko ubu ni bo Isi irangamiyeho.
Kuri iyi nshuro Ubudage ndetse n’u Bufaransa byakusangije
inkunga ingana na Miliyoni 716 z’amadorali y’amanyamerika yo gufasha uyu
muryango nyuma y'uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangaje ko nta mafaranga na macye izongera kuwuha.
Muri aya
mafaranga Ubudage buzatanga miliyoni 560 nk'uko byashingangiwe na Bwana Jens
Spahn Minisitiri w’intebe w’u Budage naho u Bufaransa butange Miliyoni $156.
Aya
mafaranga agiye gutangwa agiye kuzaza akorera mu ngata ayari yatanzwe n’u Bushinwa
angana na miliyari $2, aya yatanzwe kuwa 18 Gicurasi 2020, mu bintu byateye
umujinya Peresida wa Amerika ndetse akanavuga ko uyu muryango usigaye ukorera mu
kwaha kw'Abashinwa.
Imbarutso,
nyayo yateye Perezida Trump gufata umwanzuro abangutse n'iyi ngano y'amafaranga
u Bushinwa bwashyize muri uyu muryango hagamijwe kurwanya iki cyorezo ku mpande
zitandukanye z'isi kuko urebye akubye inshuri 5 ayari asanzwe atangwa na
Amerika.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cyatangaga inkunga nyinshi kuko cyatangaga angana na Miliyoni $400 angana na 15% by’ingengo y’imali yakoreshwaga n'uyu muryango gusa kuwa 29 Gicurasi 2020 Trump yatangaje ko iyi nkunga ihagaze.
Tariki 25 Kamena 2020 ni bwo Dr Tedros uyobora OMS yataganje ko ashimira abari gutera ingabo mu bitugu uyu
muryango gusa yirinze kugira icyo atangaza ku kuba Amerika yarafashe umwanzuro
wo guhagarika ubufasha yahaga uyu muryango.
Bwana Dr
Tedros yagize ati ”Uyu munsi turi kubona
inkunga ducyene zaba iz’ubukungu ndetse n’iza politike. Ubudage n’u Bufaransa
n’inshuti za WHO”.
Bwana Veran Minisitiri w’ubuzima w'u Bufaransa yagize ati ”Ntabwo turajwe ishinga no gusimbura Amerika ahubwo turi gushaka
kwereka OMS/WHO ko hari ubushuti ifitanye n’umuryango w’ibihugu by’iburayi (EU)”.
Ni iki Trump ashinza uyu muryango ndetse aheraho avuga ko ukoreshwa n’Abashinwa?
Iyi nkundura ya Perezida Trump ijya gutangira yaje mu gihe Covid-19 yari itangiye gufata intera. Muri iki gihe Trump yakunze kumvikana yita iyi virus ko ari Chinese virus aho kuba Covid-19. Ibi yabivuga ashingiye ko iyi virus yatangiriye muri iki gihugu ndetse akavuga ko bashobora no kuba ari bo soko yayo.
Nyuma y'ibi
byose Trump yaje no gushinza OMS/WHO ko ikoreshwa n’u Bushinwa ndetse ko bwanze
gutanga amakuru ajyanye n'iki cyorezo hakiri kare ngo kibe cyarwanwa bubifashijwemo
na OMS yakabaye yarabufatiye ibihano.
Ku rundi
ruhande, mu rwego rwo kurwanya ko habaho icyuho muri iri shami ry’umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima bitewe n'iyi nkunga yaterwaga na Amerika amahanga ari
gukora ibishoboka agakusanya amafaranga yo gushyira muri uyu muryango.
Src: Businessinsider
TANGA IGITECYEREZO