RFL
Kigali

Rutanga Eric wari umaze igihe gito asinyiye Police FC yerekeje muri Yanga Africans yo muri Tanzania

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/06/2020 14:33
0


Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’igihugu Amavubi, Eric Rutanga, wari umaze ibyumweru bitatu asinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC, yamaze kuyisohokamo atayikiniye umukino n’umwe, yerekeza muri Yanga Africans yo muri Tanzania aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.



Abakunzi b’ikipe ya Yanga bifuje ko ubuyobozi bw’iyi kipe y’ikigugu muri Tanzania bwabagurira uyu myugariro uhereye mu myaka ibiri ishize, aho yatsindiraga Rayon Sports yakiniraga bakamushyira ku mbuga nkoranyambaga zabo, none birangiye bamwegukanye.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Rutanga Eric yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC ahawe miliyoni 15 Frw, ariko uyu mukinnyi yari yasabye Police FC ko naramuka abonye ikipe hanze mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, azayisubiza ibyo yamuhaye akayerekezamo.

Impande zombi zumvikanye ku masezerano y’imyaka ibiri ndetse Rutanga yamenyesheje Police FC ko yamureka akayerekezamo.

Bivugwa ko Rutanga yahawe miliyoni 60 z’amashilingi ya Tanzania (miliyoni 24.5 Frw) kugira ngo yerekeze muri iyi kipe.

Rutanga Eric wageze muri Rayon Sports avuye muri APR FC, akayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2018/19, akaza no kugirirwa icyizere agahabwa inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga nka kapiteni.

Tariki ya 28 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports, yayivuyemo ajya muri Police FC.

Rutanga abaye umunyarwanda wa Gatatu werekeje muri Yanga Africans kuko ahasanze Haruna Niyonzima na Patrick Sibomana uzwi nka Papy.


Rutanga Eric yamaze kwerekeza muri Yanga Africans yo muri Tanzania





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND