Myugariro w’imyaka 22 y’amavuko wavukiye mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa, Ngwabije Clovis Bryan, ufite umubyeyi w’Umunyarwanda yamaze kwerekeza mu ikipe ya SC Lyon yo mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri EA Guingamp nayo yo mu Bufaransa.
Bryan-Clovis
Ngwabije yamenyekanye ubwo yatsindiraga ikipe ye ASF Andrézieux, igasezerera
Olympique de Marseille mu gikombe cy’igihugu mu Bufaransa.
Uyu
mukinnyi yahise atangira gukurikirwa cyane n’u Rwanda ndetse by’umwihariko
anandikwaho cyane n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ndetse no mu Rwanda, benshi
batangira gusaba ko yahamagarwa agakinira ikipe y’igihugu Amavubi.
Mu
kiganiro umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yagiranye n’itangazamakuru, ubwo
yari abajijwe impamvu uyu mukinnyi atahamagawe, yatangaje ko bamuvugishije
ariko agaragaza ko agfite icyizere cyo gukinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Yagize
ati "Abakinnyi dufite hanze abenshi ni ukubatereta, ni ukubereka ko
tubakeneye kuko kenshi biragoye umukinnyi kukwereka ko agukeneye, navuganye na
Ngwabije Bryan ndetse na Papa we n’abayobozi twabahaye nomero z’uyu mukinnyi
ndetse n’ababyeyi be".
"Ibisubizo
yaduhaye umuntu wese yabyumva, afite ubushake ni cyo cya mbere ariko avuga ko
agifite ikindi cyizere kitari no mu Rwanda gusa, aracyari muto, kandi afite
icyizere ko no mu Bufaransa umunsi umwe bashobora kumwiyambaza".
"Natwe
yaduhaye icyizere ko bitagenze uko, nko nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu nta
kabuza azafata umwaznuro kandi umwanzuro uzaba uganisha ku Rwanda, nk’umukinnyi
aba abona ko u Bufaransa hari icyo bwamugezaho kurusha twebwe, afite ibyo areba
ariko ntiyapfa kubikubwira byose".
SC
Lyon Ngwabije yerekejemo ikina mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, ikaba
ibarizwa mu mujyi wa Lyon, akaba yatangaje ko yishimiye kuyjyamo kuko
izamufasha kuzamura urwego.
Bryan-Clovis
Ngwabije ni myugariro w’imyaka 22 y’amavuko, akaba yaranyuze mu makipe y’abakiri
bato ya Olympique Lyonnais , aza kuyavamo yerekeza mu ikipe ya ASF Andrézieux yo
mu cyiciro cya kane mu Bufaransa, ayivamo yerekeza muri EA Guingamp, nayo akaba
ayisohotsemo yerekeza muri SC Lyon.
Ngwabije yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri SC Lyon
TANGA IGITECYEREZO