Abashinzwe inyamaswa muri Ethiopia bavuze ko abahigi bahitanye inzovu esheshatu zose mu munsi umwe, bivugwa ko ubu bwicanyi ari bwo bukomeye bubaye butazibagirana muri iki gihugu.
Inzovu zishwe na ba rushimusi ubwo zasohokaga ziva
muri parike ya Mago iri mu Majyepfo ya Etiyopiya zijya kunywa amazi nk'uko
Ganabul Bulmi, umuyobozi mukuru wa parike yabitangarije abanyamakuru aho yagize ati: “Ba
rushimusi bahise bica inzovu Ntabwo twigeze tubona ibintu nk'ibi mbere”.
Ganabul yakomeje ati: "Byagaragaye ko ari abagizi ba
nabi ariko biragoye kumenya abo ari bo gusa abashinzwe inyamaswa bavuga ko muri Etiyopiya hari
hari inzovu zirenga 10,000 mu myaka ya za 70 ari ko guhiga no kwangiza aho
zituye byagabanije umubare wazo ugera ku 2500 kugeza ku 3.000.
Daniel Pawlos, umuyobozi ushinzwe gucuruza no kugenzura ikigo
gishinzwe kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi, yavuze ko muri iki gihe habayeho
guhiga bukware inzovu. Ati: "Umwaka ushize ibirego bivuga ku gupfa kw’inzovu
10 zose
Hirya no hino muri Afurika, icyorezo cya Covid-19 cyahaye
amahirwe ba rushimusi ubwo abashinzwe umutekano berekeraga muri gahunda ya guma
mu rugo.
Bivugwa ko inzovu zigera ku 400.000 ziba muri Afurika, ariko
zikaba ziriho igitutu ahantu hose kubera ba rushimusi
Src: dailymail.co.uk
TANGA IGITECYEREZO