Minisitiri wa siporo mu gihugu cy’u Butaliani Vincenzo Spadafora yatangaje ko shampiyona y’u Butaliyani ‘Serie A’ iri mu zikunzwe n’abatari bake ku Isi, izasubukurwa tariki 20 Kamena 2020 nyuma yo kumara amezi asaga atatu idakinwa kubera icyorezo cya Coronavirus.
Kuri
uyu wa kane nibwo leta y’u Butaliyani yemeje ko shampiyona y’iki gihugu
izasubukurwa tariki 20 kamena 2020 nta gihindutse.
Uyu
mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje umuyobozi wa Siporo mu gihugu cy’u Butaliyani,
Vincenzo Spadafora, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
n’abahagarariye abakinnyi n’abita kubuzima bw’abakinnyi.
Ishyirahamwe
ry’umupira w’amaguru mu Butaliyani ryemeje ko hazajya hakinwa mu minsi itatu
yikurikiranya ariko mu bihe bitatu bitandukanye bagakina saa 05:00 z’umugoroba
na 07:15 z’umugoroba ndetse na 09:30 z’umugoroba ku isaha yo mu Butaliyani.
Leta
y’u Butaliyani ndetse n’abajyanama bayo bose bemeje ko igihe inzobere
mubijyanye n’ubuvuzi zizaba zimaze gutunganya ibyo bazifashisha mikino izahita
itangira.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa gatanu hari indi nama igomba gutekereza ku ngengabihe
shampiyona izakoresha.
Shampiyona
y’u Butaliyani izabukurwa amakipe akina umukino w’umunsi wa 25 utarakinwe, aho Atalanta
na Sassuolo, Inter Milan na Sampdoria,
Torino na Parma, Verona na Cagliari bazesurana.
Kimwe
n’ahandi hose ku Isi, shampiyona y’u Butaliyani yasubitswe muri Werurwe 2020,
kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi.
Shampiyona
yasubitswe Juventus iyoboye urutonde rwa shampiyona aho irusha Lazio ya kabiri inota
rimwe gusa mu mikino 26 imaze gukinwa.
TANGA IGITECYEREZO