Nyuma y'aho umuhanzikazi akaba n’umunyamakuru w’icyamamare mu gihugu cya Kenya, Tanasha Donna, yumvise amakuru yamurakaje cyane y’umugabo witwa Mwijaku watangaje ko yabyaranye na Tanasha umwana w’umuhungu ko abavuga ko uwo mwana ari uwa Diamond atari byo, byatumye cyane uyu mugore ndetse agiye kwitabaza inkiko ku makuru avuga ko yahimbiwe.
Tanasha Donna, nk’uko amakuru atandukanye abivuga,
arateganya gufatira ibyemezo Mwijaku umunyamakuru wa radiyo yo muri Tanzaniya
kubera ko avuga ko ari se nyawe w'umuhungu we, Naseeb Juniour.
Icyemezo cya Tanasha cyatewe n'umuririmbyi wo muri
Tanzaniya, Ray C, wagiriye Inama ya kigabo Tanasha, nawe nyuma yo kumva ayo
makuru yatambukijwe n’uwo munyamakuru Mwijaku wabinyujije kuri Radiyo ashimangira ko ari we wabyaranye na Tanash Donna abakekaga ko
ari Diamond babyibagirwe.
Ray C yavuze ko ibikorwa by’uyu munyamakuru bitemewe kandi ko Tanasha agomba kumenya uburemere buzanwa no kubyara.
Ray C ni we wagiriye inama Tanasha kugana inkiko
Uyu muhanzi yagize Ati: "Hariho ibintu twe nk’abantu dukora mu bucucu cyane ariko hari igihe umuntu agomba gukura mu bitekerezo kandi ugomba kumenya icyo ukorera undi. Ibi byo kwiyitirira umugore wundi n’umwana wundi ni bibi cyane mu rwego rwo hejuru.
Ibi niba
yarabikoze yikinira ariko k’umuryango we sinkeka ko ibi bisekeje, hariho abantu
bababara mu mutwe rwose Mwijaku ntiyari kuvuga ibi. Tanasha abone umunyamategeko urega uyu mugabo byaba byiza, Ibi birenze gusuzugura kandi ibi bigomba guhagarara. ”
Ku rundi ruhande, Tanansha yashubije Ray C wamugiraga
inama avuga ko yamaze kuvugana n'umwunganizi we kandi vuba aha uzatanga radiyo
mu birego bisebanya nk’uko amakuru ya Nairobinews abivuga, gusa Tanasha
yerekanye ko yababajwe n’uyu munyamakuru wiyitiriye ko yaryamanye na we
bakabyarana.
Tanasha ati “Idebe ririmo ubusa ritera urusaku rwinshi, yavuze ubusa rwose gusa azakira vuba ibaruwa imurega wenda aracyafite ishyaka igihe azaba ari mu rukiko yisobanura”. Mwijaku yagiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yari se w'umuhungu wa Tanasha atari umuririmbyi wo muri Tanzaniya, Diamond Platinumz.
Twavuga ko Tanasha Donna yabyaranye na Diamond
Platnumz kuko Diamond arabishimangira,
Tanasha yibarutse umuhungu we yabyaranye
na Diamond mu Kwakira umwaka ushize.
Icyo gihe yari afitanye umubano na Diamond Platinumz nyuma bagatandukana kugeza magingo aya umwe aba ukwe undi ukwe
ntibakibana nk’umugabo n’umugore.
Tanasha Donna yatandukanye na Diamond bamaze kubyarana umwana umwe
TANGA IGITECYEREZO