Ku wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020, nibwo rutahizamu w’ikipe ya Chelsea n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Callum Hudson-Odoi yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu no gukubita umukobwa w’umunyamideli bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma
yo gutabaza inzego z’umutekano, Odoi yahise afatwa ajyanwa muri gereza mu gihe
uyu munyamideli wamushinje ibi byaha yahise ajyanwa mu bitaro ngo asuzumwe
anitabweho n’abaganga kuko yari yakubiswe bikomeye cyane.
Hudson-Odoi
kuri ubu ufite imyaka 19, yafashwe ku cyumweru mu rukerera, agezwa kuri gereza
n’igipolisi cy’u Bwongereza aho yakekwagaho ibyaha byo gufata ku ngufu no
gukubita, Kuri ubu uyu mukinnyi yarekuwe ariko asabwa kujya yitaba urukiko.
Ku
itariki 13 Werurwe 2020, Callum Hodson-Odoi yatambukije amashusho ku mbuga
nkoranyambaga ze akubiyemo ubutumwa bubwira abakunzi be ko yakize icyorezo
COVID 19 nyuma yuko yari yapimwe bagasanga yaranduye kandi na bwo yari yarenze
ku mategeko ya guma mu rugo.
Inshuti
ye magara banakinana muri Chelsea, Tamy Abraham yatangaje ko mugenzi we
yaherukaga guhura n’umukobwa w’Umunyamideli ndetse yanatangaje ko basomanye.
Callum
Hudson-Odoi ntiyemera ibi byaha ashinjwa akavuga ko uyu munyamideli ari gushaka
kumwubikaho urusyo kuko we yumva arengana.
Kugeza
ubu nta cyo Chelsea yari yatangaza kuri ibi byaha umukinnyi wayo akekwaho gusa
umunyamategeko wa Callum Hodson-Odoi we yatangaje ko umukiriya we arengana
anahamya ko nta kosa yakoze.
Hudson
Odoi ashobora guhagarikwa mu ikipe y’igihugu na Chelsea ikamufatira ibihano
kubera imyitwarire idahwitse.
Hudson-Odoi
ntazemererwa gutangirana n’abandi imyitozo bitewe n’ibi bibazo byo hanze
y’ikibuga ndetse akazabanza gushyirwa mu kato apimwe ku gira ngo ataba yaranduye
icyorezo COVID 19 nyuma yo guhura n’abantu bo hanze.
TANGA IGITECYEREZO