Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, shampiyona y’u Budage izwi nka ‘Bundesliga’yabimburiye izindi kugaruka nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo cya Coronavirus muri Werurwe, Umukino wari witezwe na benshi wahuje abakeba babiri, Borussia Dortmund na Schalke 04, Dortmund yari ku kibuga cyayo yanyagiye Schalke ibitego 4-0.
Bundesliga
yasubukuwe amakipe akina umunsi wa 26 wa shampiyona , nyuma y’iminsi 66 yari
ishize ibikorwa by’imikino mu Budage byarahagaritswe.
Uyu
munsi ibintu byose byari bishya, urebye uburyo abakinnyi bari bahagaze mu
kibuga, abasimbura bicaye mu buryo bahanye intera kandi bambaye udupfukamunwa,
mu gihe kandi hagiraga ikipe itsinze abakinnyi bishimiraga ibitego bahanaga
inkokora cyangwa bagasiga intera hagati yabo.
Stade
ya Signal Iduna Park yari yambaye ubusa nubwo iri mu masitade ya mbere i Burayi
agira ubushyuhe bw’abafana bidasanzwe cyane ko mbere ya Coronavirus yahoraga
yuzuye.
Borussia
Dortmund yakinnye umupira mwiza cyane wo guhererekanya ndetse no gusatira izamu
irusha ikipe ya Schalke 04 ku buryo bugaragara nubwo kizigenza wayo Jadon
Sancho yari ku ntebe y’abasimbura.
Dortmund
yafunguye amazamu ku munota wa 29 ku gitego cyatsinzwe na Erling Braut Haaland
ku mupira mwiza yahawe na Thorgan Hazard.
Iyi
kipe yari ku rwego rwo hejuru cyane yakomeje kuyobora umukino biyifasha kubona
igitego cya kabiri ku munota wa 45 gitsinzwe n’umunya-Portugal Raphael Guerreiro ku mupira yahawe na Julian
Brand.
Mu
gice cya kabiri Dortmund akomeje kugora cyane Schalke 04, iyigisha umupira w’amaguru,
itsinda igitego cya 3 ku munota wa 48 gitsinzwe na Thorgan Hazard ku mupira mwiza
yahawe na Julian Brandt.
Raphael
Guerreiro yatsinze igitego cya kane cy’agashinguracumu ku munota wa 63 ku
mupira mwiza yahawe na Erling Braut Haaland bituma iyi kipe yihimura kuri
Schalke 04 nayo yaherukaga kuyinyagira ibitego 4-0 mu mwaka ushize.
Nyuma
y’umukino,abakinnyi ba BVB bagaragaye bari guha amashyi intebe za stade cyane
ko nta bafana bemewe kwinjira ku masitade.
Gutsinda
uyu mukino byafashije Borussia Dortmund kugira amanota 54 ku mwanya wa kabiri,
irushwa inota rimwe na Bayern Munich, yo izakirwa na FC Union Berlin ku
Cyumweru.
Uko mikino ya muri Bundesliga yagenze
kuri uyu wa Gatandatu:
Augsburg1
- 2 Wolfsburg
Borussia
Dortmund 4 - 0 Schalke 04
Fortuna
Düsseldorf 0 - 0 SC Paderborn 07
Hoffenheim
0 - 3 Hertha BSC
RasenBallsport
Leipzig 1 - 1 Freiburg
Abanyamakuru bakurikiranye umukino bambaye udupfukamunwa banahanye intera
Abasimbura bicaye bahanye intera
Erling Haaland yafunge amazamu ku munota wa 29
Mrmuna wa Eden Hazard- Torga Hazard yitwaye neza muri uyu mukino
Abakinnyi ba Borussia Dortmund bishimiye ibitego bahana intera
TANGA IGITECYEREZO