RFL
Kigali

Dele Alli wa Tottenham yarokotse igitero cy’abajura bamufatiye icyuma ku ijosi bamucucura ibyo yari atunze

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/05/2020 11:24
0


Umwongereza ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Tottenham Hotspurs, Dele Alli, yarokotse igitero yagabweho n’ibisambo byamufatiyeho icyuma mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, bimusahura bimwe mu byo yari atunze byose ariko bimusiga ari muzima.



Uyu mukinnyi w’imyaka 24 y’amavuko wari uri kumwe n’umuvandimwe we ndetse n’umukunzi we, yasanzwe mu nzu ye n’abajura, bamufatiraho ibyuma, ubundi bamwiba ibyo atunze bihenze, mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2020.

Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza bivuga ko aba bajura bakubise Dele Alli igipfunsi mu maso gusa ngo ntibamukomerekeje cyangwa ngo bamusigire ubundi bumuga.

Dele Alli, yashimiye abantu bose bamwoherereje ubutumwa bwo kumukomeza, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Yagize ati “ Mwakoze ku butumwa bwose. Twagize ibihe biteye ubwoba ariko ubu twese tumeze neza. Ndabashimira ko mwanshyigikiye.”

Tottenham na yo yagaragaje ko yifatanyije n’uyu mukinnyi, isaba uko uwo ari we wese waba ufite amakuru ko yafasha polisi mu gukora iperereza.

Polisi yatangaje ko yahamagawe ahagana saa 01:35 mu gicuku, ibwirwa ko habaye ubujura.

Dele Alli yashyikirije polisi y’u Bwongereza amashusho yafashwe na CCTV, kuri ubu bujura bwakorewe mu rugo iwe, kuri ubu Polisi ikaba yatangiye gukora iperereza ngo buri wese ubifitemo uruhare abiryozwe.

Dele Alli na bagenzi be bakinana muri Tottenham baritegura kugaruka mu myitozo mu cyumweru gitaha mu rwego rwo kwitegura shampiyona ya Premier League izasubukurwa kuwa 12 Kamena nta gihindutse.


Dele Alli ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Tottenham


Dele anakinira ikipe y'igihugu y'u Bwongereza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND