Umufaransa wanditse amateka y‘indashyikirwa mu mupira w’amaguru ku Isi, Patrick Vieira, wabaye kapiteni wa Arsenal igihe kirekire, yavuze ko umutoza w’iyi kipe Michel Arteta yahinduye byinshi kuva yayigeramo ndetse akwiye gukomeza kugirirwa icyizere kuko mu mwaka utaha w’imikino ayibonamo ikipe idasanzwe.
Arteta
yagiye ashimwa na benshi mu bakunzi ba Arsenal kuva yafata iyi kipe nk’umutoza
mukuru mu Ukuboza umwaka ushize wa 2019, aho yatsinzwe imikino ibiri muri cumi
n’itanu yose yatoje.
Patrick Vieira
yashimangie ko Arteta ubu yagaruye imbaraga n’icyizere mu bakinnyi, akaba
ayibonamo ibikorwa bidasanzwe mu mwaka utaha w’imikino.
Patrick
Vieira nawe yari mu batoza bahataniraga umwanya wo gutoza Arsenal, yashimagije
Arteta kubw’akazi amaze gukora muri iyi kipe ifite abakunzi benshi mu bice
bitandukanye b’Isi.
Aganira na Ian Wright, Vieira yagize ati “Iyo uri umurashi, uhora uri umurashi, rero mpora mbareba buri gihe nkareba umukino wabo. Igitangaje ku bwa Arteta ni uko ubwe yagaruye imbaraga z’ikipe kandi bigaragara ko bakina ku bw’ikipe, bitanga, rero nk’umutoza ni byiza kandi mbona ari byo by’ingenzi”.
Vieira
kimwe n’abandi bakinnyi bakanyujijeho muri Arsenal, nawe yashyizwe mu majwi ko
yari mu bafite amahirwe yo gusimbura Unai Emery wirukanwe umwaka ushize, nyuma
biza kwanga.
Uyu
Mufaransa yavuze ko ashaka gutoza ikipe ikomeye ariko kugeza ubu yishimye aho
ari muri Nice.
Patrick
Vieira yavuye muri Milan yerekeza muri Arsenal mu mwaka w’i 1996 aho yamaze
indi myaka icyenda atwarana nayo ibikombe bitatu bya Premier league n’ibindi
bitatu bya FA Cup, nyuma aza kwerekeza mu yandi makipe arimo Juventus, Inter
Milan na Manchester City.
Vieria
kuri ubu ni umutoza mukuru w’ikipe ya OGC Nice, akaba yarayigezemo tariki 11
Kamena 2018, akaba yarayifashije gusoza ku mwanya wa 7 mu mwaka we wa mbere
muri iyi kipe, ukaba ari umwanya mwiza utandukanye nuwo yari yasojeho uwari
wabanje.
Vieira yabaye umukinnyi ukomeye muri Arsenal
Kuri ubu Vieira atoza ikipe ya Nice yo mu Bufaransa
TANGA IGITECYEREZO