RFL
Kigali

Coronavirus: Paris Saint-Germain yegukanye igikombe cya Shampiyona nyuma y’ihagarikwa rya Ligue 1

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/05/2020 13:54
0


Abashinzwe gutegura shampiyona y’u Bufaransa izwi nka Ligue 1, bamaze kwemeza ko Paris Saint-Germain igomba guhabwa igikombe cya shampiyona n’ubwo yahagaritswe imikino yose idakinwe kubera icyorezo cya Coronavirus kibasiye abatuye Isi.



Tariki 28 Mata 2020, nibwo Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa, Edouard Philippe, yatangaje ko imikino n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, bihagaritswe kugeza muri Nzeri.

Hashingiwe kubyo uyu muyobozi yari amaze gutangaza, abashinzwe gutegura iyi shampiyona ikunzwe na benshi ku Isi, bahise bafata umwanzuro wo kuyishyiraho akadomo kubera ko bigoye ko yasubukurwa mu gihe hakigaragara ibibazo byatumye isubikwa kandi Leta y‘iki gihugu ariyo yanatanze itegeko ryo guhagarika ibikorwa byose bihuza abantu benshi.

Ibyago bikomeye byabaye ku makipe ya Amiens naToulouse yahise amanurwa mu kiciro cya kabiri nubwo hari hasigaye imikino 10 yo gushaka amanota yari gutuma aguma mu cyiciro cya mbere.

Paris Saint-Germain, Marseille na Rennes zizitabira Champions League y’ubutaha mu gihe Lille, Reims na Nice zizakina Europa League. FC Lorient na RC Lens,nizo zazamuwe mu kiciro cya mbere 2020-2021.

Ikipe ya PSG yatwaye igikombe cya shampiyona y’u Bufaransa irusha amanota 12 ikipe ya Marseille yari iyikurikiye ndetse yari inafite umukino umwe w’ikirarane.

Iyi kipe y’ubukombe mu mujyi wa Paris,itwaye igikombe cya shampiyona cya 3 kikurikiranya ndetse kibaye icya 9 mu mateka yayo.

Ikinyamakuru Le Parisien cyavuze ko Minisitiri Philippe yavuze ko muri Kanama aribwo ibikorwa by’umupira bizasubukurwa ndetse ngo bitanakunda ko abakinnyi bakina muri stade nta mufana urimo.

Amakipe yo mu Bufaransa agiye kwitegura umwaka w’imikino wa 2020/2021, uteganyijwe gutangira mu kwezi kwa munani.


PSG yegukanye igikombe cya Gatatu cya shampiyona y'u Bufaransa kikurikiranya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND