Abashinzwe gutegura shampiyona y’u Bufaransa bicaranye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu bafata umwanzuro wo gusoza Shampiyona y’icyiciro cya mbere, Ligue 1 n’iy’icya kabiri, Ligue 2 muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije abatuye Isi muri iki gihe.
Ni
umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mata, nyuma y’uko Minisitiri
w’Intebe w’u Bufaransa, Edouard Philippe, atangaje ko nta mikino y’umupira
w’amaguru izongera kuba mbere ya Nzeri 2020.
Abashinzwe
gutegura iyi shampiyona bazahura mu kwezi gutaha kugira ngo bemeze niba
hashobora kubaho kuzamuka mu cyiciro cya mbere kw’amakipe yitwaye neza mu
cyiciro cya kabiri, akabisikana n’aya nyuma mu cyiciro cya mbere, mu gihe
bazemeza n’agomba guhagararira u Bufaransa mu marushanwa y’u Burayi.
Ligue
1 ihagaritswe habura imikino 10 ngo isozwe, aho PSG yari ku mwanya wa mbere
irusha amanota 12 ikipe ya kabiri ndetse hategerejwe kureba niba izahabwa
igikombe cya shampiyona.
Olympique
Marseille na Rennes nazo zari mu myanya yo kubona itike ya Champions League mu
gihe Lille na Reims zabona itike ya Europa League.
Nimes,
Amiens na Toulouse ni zo ziri munsi y’umurongo utukura mu gihe Lorient na Lens
zari mu myanya ibiri ya mbere muri Ligue 2.
Hagombaga
kandi kuzakinwa umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu wari guhuza PSG na
Saint-Etienne.
Shampiyona
y’u Bufaransa, Ligue 1, yabaye iya kabiri isojwe imburagihe nyuma ya Eredevisie
y’u Buholandi, na yo yasheshwe mu cyumweru gishize. Mu gihe shampiyona y’u
Bubiligi yo yasojwe n’ubwo imikino itaribwarangire.
Kugeza
magingo aya, mu Bufaransa habarurwa abasaga ibihumbi 165 banduye Coronavirus mu
gihe abasaga ibihumbi 23 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
TANGA IGITECYEREZO