Nyuma yo kwandika ibaruwa isaba gutandukana n’ikipe ya Musanze FC, ikanagera ku bo yari igenewe, Ubuyobozi bwa Musanze FC bwemeye gatanya, butandukana na Bahaaeldin Ibrahim Hassabelnaby wari umutoza wungirije, ku bwumvikane bw’impande zombi.
Kuwa
15 Mata 2020 nibwo uyu munya-Misiri yandikiye ubuyibozi bwa Musanze FC, abusaba ko bwamureka akishakira akazi iwabo
cyane ko ingamba zo guhagarika ingendo z’indege zamusanze iwabo mu Misiri.
Mu
ibaruwa yasinyweho n’umuyobozi mukuru w’ikipe ya Musanze FC bwana Tuyishimire
Palcide, bamushimiye akazi keza yabakoreye mu gihe bari bamaranye ndetse
banamwifuriza amahirwe masa mu yindi mirimo azerekezamo.
Bahaaeldin
Ibrahim Hassabelnaby ukomoka muri
Misiri, yageze mu ikipe ya Musanze FC nk’umutoza wungirije mu Ukuboza umwaka
ushize wa 2019, azanye na mwenewabo Ahmed Abdelrahman Ibrahim Adel utoza iyi
kipe nk’umutoza wungirije.
Ibi
kandi byaje nyuma yaho ikipe ya Musanze FC ifashe icyemezo cyo guhagarika
imishahara y’abakinnyi n’abakozi batandukanye b’iyi kipe muri ibi bihe bya
Coronavirus kubera ko batari gukora akazi basanzwe bahemberwa.
Bamwe
mu bakozi ntibabyakiriye neza, bikaba byatangiye kuviramo bamwe gusezera muri
iyi kipe, hakaba hari n’ibivugwa ko umutoza mukuru w’iyi kipe nawe ashobora
gutandukana nayo kubera ko hari amakipe menshi yo mu Rwanda yagaragaje ko
amwifuza ndetse ay’inkwakuzi banatangiye ibiganiro.
TANGA IGITECYEREZO