Real Madrid yo muri Espagne ikeneye Miliyoni zirenga 100 z’amapawundi kugira ngo izajye ku isoko ry’uyu mwaka ibashe kwiyubaka, bikaba byatumye ishyira ku rutonde Gareth Bale na James Rodriguez mu bakinnyi 7 bazagurishwa kugira ngo amafaranga bakeneye azaboneke.
Ubuyobozi
ndetse n’abafana ba Real Madrid ntabwo bishimiye umusaruro iyi kipe iri
gutanga, ikaba ari nayo mpamvu yifuza kurekura abakinnyi bayo 7, kugira ngo
ibone amafaranga yo kuzashora ubwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi
rizaba rifunguye.
Abakinnyi 7 bivugwa ko bazarekurwa n’iyi kipe barimo umunyezamu Alphonse Areola, Lucas Vazquez, Mariano Diaz, Alvaro
Odriozola, Nacho Fernandez, Gareth Bale na James Rodriguez, kuko ubuyobozi
busanga nta musaruro bari gutanga muri iyi kipe.
Bale
yari mu bakinnyi bagombaga kugurishwa mu mwaka ushize ariko ikipe ya Real
Madrid yanze kumurekura ku buntu ngo ajye mu Bushinwa ariyo mpamvu yayigumyemo
ndetse biravugwa ko nta gihindutse ashobora kugaruka mu ikipe ya Tottenham
yahozemo.
James
nawe ntiyakunzwe n’umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane ariyo mpamvu
yagaragaye mu mikino 7 gusa muri uyu mwaka w’imikino wakomwe mu nkokora na
Coronavirus. Amakuru aravuga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester
United.
Aba
bakinnyi kandi barifuzwa n’amakipe akomeye mu Bwongereza arimo Manchester
United, Tottenham, Everton na Newcastle United.
Gareth Bale agiye gusohoka muri Real Madrid
James Rodriguez ntiyigeze ahirwa muri Real Madrid
Lucas Vasquez ari ku rutonde rw'abakinnyi bashobora gusohoka muri Real Madrid
Mariano Diaz nawe ari mu basohoka muri Real Madrid
Nacho Fernandez ashobora gusohoka muri Real Madrid
Alvaro Odriazola ku rutonde rw'abakinnyi bashobora gusohoka muri Real Madrid
TANGA IGITECYEREZO