Iradukunda Javanix usanzwe ukorera muzika mu karere ka Rusizi yibukije abahanzi Nyarwanda ko urugamba rwo guhangana n'icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije isi n'u Rwanda rurimo ari ho bakwiye kugaragariza imbaraga zabo mu gutanga ubutumwa bw'ihumure ku batuye isi.
Mu magambo ye Javanix aganira na INYARWANDA yavuze ko igikundiro abahanzi bafite bakwiye kugikoresha bagafasha Leta gukangurira abaturage kwirinda iki cyorezo. Yagize ati” Iki si cyo gihe cyo kuryama ku bahanzi. Abahanzi dukwiye gukoresha imbaraga n'igikundiro dufite mu bakunzi ba muzika yacu tugahumuriza isi tukibutsa abayituye ko Coronavirus atari ishyano ryayigwiriye na cyane ko bishoboka kuyirinda;
Tugira isuku ndetse tunaguma murugo kimwe n’izindi gahunda
zose zashyizweho na Leta mu guhangana na Coronavirus. Erega burya
singombwa kubicisha mu ndirimbo hari uburyo bwinshi umuhanzi aba yarubatse
bumufasha kugera ku bafana be. Iki rero ni cyo gihe ngo akoreshe ubwo buryo
mu gufasha igihugu cye n’isi muri rusange".
Yakomeje yibutsa abahanzi ko nyuma yo gukora ibyo bashinzwe ku bakunzi babo, nanone badakwiriye kwirengagiza ko iki ari cyo gihe cyiza cyo gutuza bakandika ibihangano bifite ubutumwa bitonze kuko nyuma y’ibi bihe byo kuguma mu rugo (Quarantine) ubuzima buzakomeza nk'ibisanzwe.
Javanix ni umuhanzi usanzwe ufite izina mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rusizi kimwe n'ahandi yashoboye kugeza ijwi rye. Aheruka gushyira hanze amashusho y'indirimbo yise ‘Night Love’ yakoranye n'itsinda ry'i Rubavu The Same.
Javanix yahishuyeko ari gutunganya indirimbo irimo ubutumwa bukangurira abaturage gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19, igomba gusohoka vuba, kimwe n'indi mishinga afitanye n'abahanzi bafite amazina akomeye hano mu Rwanda izajya hanze nyuma y’ibi bihe byo guhangana n'icyorezo cya Coronavirus.
Javanix yasabye abahanzi guhaguruka bagafasha abatuye isi muri ibi bihe
TANGA IGITECYEREZO