Ikipe ya Borussia Dortmund yo mu cyiciro cya mbere mu Budage yatangaje ko igiye gusubukura imyitozo nyuma y‘igihe abakinnyi badakorera hamwe kubera icyorezo cya Coronavirus, gusa ariko imyitozo izajya ikorwa mu buryo bushya buzatuma hirindwa ikwirakwira rya Coronavirus.
Muri
iki gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bice bitandukanye by’Isi,
ibikorwa b’imikino byabaye bisubitswe amakipe menshi atanga ikiruhuko ku
bakinnyi bayo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iyi ndwara.
Abakinnyi
b’iyi kipe bamaze igihe bakorera imyitozo ku giti cyabo mu ngo zabo, gusa ariko
ntibabonaga n’umwanya na muto wo gukorana na bagenzi babo bakinana.
Ibi
byatumye ubuyobozi bw’iyi kipe bushaka uburyo bwahuriza abakinnyi hamwe
bagakora imyitozo bari kumwe mu rwego rwo kwitegura imikino itandukanye mu
marushanwa atandukanye iyi kipe izakina mu gihe ibikorwa by’imikino bizaba
bisubukuwe ku mugabane w’i Burayi.
Emri
Can wakiniye amakipe atandukanye i Burayi kuri ubu akinira Borussia Dortmund, yatangaje
ko abakinnyi ba Dortmund bagiye gukomeza imyitozo mu buryo budasanzwe.
Abakinnyi
bose ba Borussia Dortmund bazapimwa hazuzumwe niba ari bazima, hanyuma abakinnyi
bose bagabanywe mu matsinda ya babiri babiri ubundi abe ari bo bazajya bakorana.
Abakinnyi
babiri babiri bazaja bakora imyitozo yiganjemo gukorera muri gymnastic cyane
ndetse no gukora ku mupira cyane.
Ibi
ngo bizafasha abakinyi b’iyi kipe kuguma mu mwuka umwe wo guhatana no guhangana
ndetse no gukorana imbaraga ku buryo nta kibazo bazagira ubwo ibikorwa by’imikino
bizaba bisubukuye.
Muri
iki gihe cya Coronavirus nta myitozo rusange iri gukorwa ku makipe, kuko
abakinnyi bahawe ikiruhuko mu rwego rwo
kwirinda ikwirakwira r’icyorezo cya Coronavirus.
Dortmund
ibaye ikipe ya mbere itangaje ko igiye gusubukura imyitozo mu gihe andi makipe
yafunze ibibuga byayo.
Ikipe ya Borussia Dortmund igiye gukora imyitozo mu buryo bushya
TANGA IGITECYEREZO