FC Sion yo mu Cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Busuwisi yahisemo kwirukana abakinnyi bayo umunani barimo Alexandre Song na Johan Djourou bakiniye Arsenal igihe kinini, kubera imyitwarire bagaragaje ubwo bamenyeshwaga ko imyitozo ihagaze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Mu
mpera z’ukwezi kwa Kabiri uyu mwaka ni bwo FC Sion yafashe umwanzuro wo kuba ihagaritse
ibikorwa by’imyitozo kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, abakinnyi 8
barimo na Alexandre Song bagaragarije ubuyobozi bw’iyi kipe ko batishimiye iki
cyemezo kuko babonaga kizahungabanya imishahara yabo.
Ubuyobozi
bw’ikipe ya FC Sion ibarizwa ku mwanya wa Munani muri shampiyona y’icyiciro cya
mbere mu Busuwisi ntibwakiriye neza iyi myitwarire y’aba bakinnyi, maze
buhitamo kubasezerera.
Alexandre
Dimitri Song Billong w’imyaka 32 uvuka muri Cameroon, yanyuze mu makipe akomeye cyane arimo Arsenal
yo mu Bwongereza ndetse na FC Barcelone yo muri Espagne, ni umwe mu bakinnyi
birukanwe n’ikipe ya FC Sion kubera imyitwarire idahwitse yo kwigumura.
Abakinnyi umunani ni bo birukanwe, barimo Alex Song, Ermir Lenjani, Xavier Kouassi, Seydou Doumbia, Mickaël Facchinetti, Christian Zock, Birama Ndoye na Johan Djourou. Aba bakinnyi baherukaga kugaragara mu kibuga bari kumwe n’ikipe ya FC Sion bakina umukino w’irushanwa, tariki ya 28 Gashyantare 2020.
Gusa
ariko nubwo ibi byabaye, ihuriro ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Busuwisi
ryamaganiye kure iri yirukanwa ry’aba bakinnyi rivuga ko rigomba guteshwa
agaciro mu gihe cya vuba.
Hitezwe
niba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Busuwisi hari icyo rivuga kuri iki
kibazo cy’aba bakinnyi.
Alexandre song na bagenzi be 7 birukanwe kubera imyitwarire mibi
Song na Johan Djourou bakinanye muri Arsenal bose birukanwe na FC Sion
Song yari umukinnyi ufatiye runini FC Sion
Dumbia Seydou mu bakinnyi 8 birukanwe na FC Sion
TANGA IGITECYEREZO