Kimwe no mu bindi bihugu byamaze kugaragaramo icyorezo cya Coronavirus, mu Rwanda naho ibikorwa bijyanye n’imikino byahagaritswe kugeza igihe kitazwi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije abatuye Isi, kikaba cyanamaze kugera mu rw’Imisozi igihumbi.
Itangazo
ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Werurwe, rimenyesha
abayobozi b’amashyirahamwe yose y’imikino n’ingaga za Siporo mu Rwanda ko
ibikorwa byose by’imikino bihagaritswe guhera tariki ya 15 Werurwe kugeza
hafashwe ikindi cyemezo.
Ibi
bibaye nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 14 Werurwe
Minisiteri y’ubuzima itangaje ko icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda
kuko hari hamaze kugaragara umuntu wa mbere ufite iyi virus, ku ikubitiro imikino
ine y’umunsi wa 24 wa shampiyona yari
iteganyijwe gukinwa kuri iki Cyumweru
Tariki 15 Werurwe ntikibaye, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.
Imikino
yasubitswe harimo uwagombaga kubera i Rusizi, aho Espoir FC yagombaga kwakira
AP FC, kuri Stade ya Mumena Kiyovu Sport yagombaga kwakira AS Kigali, Kuri
Stade Regional ya Muhanga, ikipe ya AS Muhanga yagombaga kwakira Marine FC, mu
gihe kuri Stade ya Kigali Police FC yagombaga kwakira ikipe ya Etincelles.
Iki
cyemezo cyafashwe nyuma y’umunsi umwe Guverinoma y’u Rwanda ihagaritse
kwitabira no kwakira amarushanwa mpuzamahanga yose yari kwitabirwa n’abakinnyi
b’Abanyarwanda.
Minisiteri
y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje kandi ko ibikorwa byose bihuza abantu benshi
birimo imikino, ibitaramo, amateraniro n’ibindi bibaye bihagaritswe mu gihe
cy’ibyumweru bibiri, hakazasohoka itangazo rikomora ibi bikorwa byose.
TANGA IGITECYEREZO