Kigali

APR VC yerekeje muri Libya

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/04/2025 8:44
0


Ikipe ya APR Volleyball Club yerekeje muri Libya aho igiye guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. ‎



‎Iyi kipe y'Ingabo z'igihugu yahagarutse ku kibuga cy'indege i Kanombe mu ijoro ryo wo kuri uyu wa Mbere.

‎‎Abakinnyi iyi kipe yajyanye ni ‎Kanamugire Prince, Mbonigaba Vicent, Muhire Christian, Dennis  Ireke, Niyonshima Samuel, Rwahama Theoneste, Gisubizo Merci, Munyamahoro Damour, Poul Akan, Mugisha Levis, Niyikiza Levis, Munezero Cedric, Hakeem Mukaila ‎na Ntawiha Kenny.

‎‎Mu bandi bajyanye n'abakinnyi ni umutoza mukuru, Sammy Molinge Mutemi, Umutoza w'ungirije Mathiew Rwanyonga, Umutoza w'ungirije Mathiew Rwanyonga, Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, Shingiro Christian, Umuganga Rukundakuvuga Jean Pierre n'umutoza ushinzwe imibare Habanzintwari Fils.

‎‎Iyi mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri uyu mwaka wa 2025 izakinwa guhera tariki ya 17 kuzageza tariki ya 30 Mata 2025 aho izabera Misurata muri Libya.

‎‎Ntabwo ari APR VC izaba ihagarariye u Rwanda gusa kuko izaba iri kumwe na Kepler ndetse na REG VC muri iri rushanwa byitezwe ko rizitabirwa n'amakipe 32.

‎‎Ni inshuro ya 5 ikipe y'Ingabo z'igihugu yitabiriye imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo yikurikiranya.

Muri 2022 ikipe ya Gisagara VC ubwo yitabiraga iri rushanwa yakoze amateka yo gusoreza ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Port Douala amaseti 3-1.

Abakinnyi ikipe ya APR VC yajyanye muri Libya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND