RFL
Kigali

Imikino ya BAL yagombaga kubera muri Senegal yasubitswe kubera Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/03/2020 13:51
0


Mu itangazo umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo, yasohoye yavuze ko irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagombaga kubera mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal, kuva tariki 13 Werurwe 2020, ryasubitswe kubera gutinya icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bice bitandukanye ku Isi.



Icyorezo cya Coronavirus gikomeje kubangamira ibikorwa bya siporo mu bice bitandukanye by’Isi, nyuma y’amashampiyona yagiye asubikwa igitaraganya andi akimurirwa igihe kitazwi, byakomye mu nkokora itangizwa ry’umwaka w’imikino muri Senegal, ahari kuzabera imikino y’irushanwa rya BAL.

Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo yatangaje ko nyuma y’inama zatanzwe na Guverinoma ya Sénégal, zigendeye ku mpungenge mu rwego rw’ubuzima kubera Coronavirus, gutangiza umwaka usanzwe wa BAL byasubitswe.

Amadou yavuze ko ababajwe no kuba umwaka usanzwe w’irushanwa rya BAL udatangiriye igihe cyari giteganyijwe ariko avuga ko hari icyizere ko uzatangizwa ku yindi tariki idatinze, mu gihe cya vuba.

Ni irushanwa rizitabirwa n’amakipe 12 y’indobanure yabikoreye kuri uyu mugabane wa Afurika, akaba arimo na Patriots BBC yo mu Rwanda.

Imijyi itandukanye irimo Cairo (Misiri), Dakar (Sénégal), Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Rabat (Maroc) na Monastir (Tunisia), niyo izakira amakipe 12 azitabira iri rushanwa, azaba aturutse mu bice bitandukanye by’umugabane wa Afurika.

U Rwanda ni rwo ruzakira imikino ya nyuma ya BAL izahuza amakipe ane mu cyiciro gisoza n’Umukino wa nyuma yombi izakinirwa i Kigali mu mpera z’umwaka wa 2020.


Imikino ya BAL yari kubera muri Senegal yasubitswe


Kigali Arena izakira imikino ya nyuma ya BAL


Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu makipe 12 azakina iri rushanwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND