RFL
Kigali

Youri Djorkaeff yahishuye igihe Klyan Mpappe na Neymar bazazira mu Rwanda – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/03/2020 18:10
0


Umufaransa w’imyaka 51 y’amavuko wamamaye mu makipe akomeye i Burayi arimo Paris Saint-Germain, AS Monaco na Inter Milan, Youri Djorkaeff, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yahishuye ko bidatinze mbere y’ukwezi kwa Nzeri, abakinnyi ba PSG barimo Klyan Mbappe na Neymar bazasesekara mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.



Uruzinduko Djorkaeff ari kugirira ruri muri gahunda y’ubufatanye u Rwanda ruherutse kugirana n’ikipe ya  PSG yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, aho abakiniye iyi kipe ndetse n’abayikinira kuri ubu bazajya basura u Rwanda kenshi.

U Rwanda rubinyujije mu kigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB, rufitanye amazererano y’imikoranire na PSG, aho izajya yamamaza u Rwanda mu buryo butandukanye burimo kwambara imyenda yanditseho Visit Rwanda mu kwishyushya mbere y’umukino, Abakiniye iyi kipe n’abayikinira bagasura u Rwanda n’ibindi.

Mu ruzinduko rw’iminsi ine ari kugirira mu Rwanda, Djorkaeff afite ibikorwa byinsi ari gukora, ku cyumweru yasuye abakinnyi bakiri bato bakina umupira w’amaguru baba mu mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko azahura ndetse akanaganira n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abafana ba Paris Saint Germain, azakomereza kandi mu bice bitandukanye by’igihugu aho azasura ibyiza nyaburanga birutatse, harimo gusura Pariki y’Ibirunga, Pariki y’Akagera n’ahandi hatandukanye.

Ubwo yasuraga abana bakina umupira w’amaguru bo mu mujyi wa Kigali, igikorwa cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera, Djorkaeff yabwiye itangazamakuru ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na PSG buzatuma mbere y’ukwezi kwa Nzeri abakinnyi ba PSG barimo Neymar na Mbappe bazaba bari mu rw’Imisozi igihumbi.

Yagize ati”Mbere na mbere impamvu ndi hano ni ukubera ko nkunda u Rwanda, ikindi ni uko ubufatanya hagati y’u Rwanda na PSG bbudashingiye gusa  mu kwamamaza u Rwanda, gusa icy’ingenzi ni uko impande zombi zigomba ku byungukiramo, PSG ni ikipe izwi cyane mu mupira w’amaguru ku Isi,  ikaba yagira uruhare mu kuzamura iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikaba ari nayo mpamvu PSG igiye gutangiza ishuri ryigisha umupira w’amaguru rizaba riherereye i Huye.

Tugiye gushaka abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, ubundi tuzabaye umwanya n’amahirwe yo kuzamura no guteza imbere impano yabo. Icyo gihe nibwo tuzabona abakinnyi ba Paris Saint Germain barimo Neymar, Mpappe n’abandi baza mu Rwanda”.

Youri Raffi Djorkaeff w’imyaka 51, yakiniye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa atwarana nayo ibikombe bitatu bikomeye birimo igikombe cy’Isi mu 1998, igikombe cy’Uburayi mu 2000 ndetse na, FIFA Confederations Cup mu 2001. Yakiniye kandi amakipe arimo Grenoble, Strasbourg, Monaco, Paris Saint Germain, Inter Milan, Kaiserslauten, Bolton Wanderers, Blackburn Rovers na New York Red Bulls.


Abakinnyi ba PSG mu mezi macye barasesekara mu Rwanda


Neymar na Mbappe bategerejwe i Kigali mbere ya Nzeri 2020


Djorkaeff yasuye abana bakina umupira w'amaguru bo muri Kigali



Youri Djorkaeff ari mu ruzinduko rw'iminsi ine mu Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND