Diego Armando Maradona wamamaye cyane mu mupira w’amaguru ku Isi yongeye kwendereza mwene wabo bakomoka mu gihugu kimwe, Lionel Messi, avuga ko ari umukinnyi mwiza ariko atagera ku byo yagezeho byo kuzamura ikipe yari insina ngufi nka Napoli ikagera ku rwego rutinyitse cyane, kugeza ubwo Isi yose iyimenye.
Maradona
akunze kwibasira cyane Lionel Messi, kubera ko benshi bamugereranya nawe ndetse
ntihari n'abadatinya kuvuga ko Messi arusha ubuhanga Maradona, bikamubabaza
cyane bityo agahora agaragaza impamvu zitandukanye zigaragaza ko Messi ari
umukinnyi usanzwe mu ikipe y’Igihugu cyane ko nta kigaragara arayikorera.
Diego
Maradona wakiniye ikipe Napoli yo mu Butaliyani imyaka irindwi, yavuze ko kuba
yarasanze iyi kipe idakomeye mu Butaliyani akayigira igihangange kugeza ubwo
isi yose iyimenye ari amateka akomeye Messi atabasha gukora ari mu ikipe nto.
Yagize
ati “Reka tuvugishe ukuri, Messi ntiyagera ku byo nagezeho. Messi ntiyabayeho
kimwe nanjye.Yakina neza muri Napoli ariko ntiyabasha kuyigeza kubyo
nayigejejeho.”
Akinira
Napoli, Maradona yayifashije gutwara ibikombe 3 bikomeye mu Butaiyani ndetse inegukana
igikombe cya UEFA Cup, gifatwa mu bikomeye ku mugabane w’i Burayi.
Kuba
Messi nta gikombe cy’Isi cyangwa cy’umugabane wa Amerika y’Epfo arahesha ikipe
y’igihugu ya Argentine, usanga Maradona wayihesheje ibi bikombe byombi akunze
kumwibasira cyane, akavuga ko akorera ikipe akinira cyane ariko yagera mu ikipe
y’igihugu ntiyitange uko bikwiye, aya magambo hari benshi bayagenderaho nabo
bakabifata uko, bikababaza cyane uyu kapiteni w’ikipe y’igihugu.
Maradona akunda gucyurira Messi ko ibyo yagezeho atabasha kubikora
Maradona yatoje Messi mu ikipe y'igihugu ya Argentina
Maradona afite amateka akomeye mu ikipe y'igihugu ya Argentine
Maradona yegukanye igikombe cy'Isi
Maradona yazamuye Napoli iramenyekana
Messi ntarahesha igikombe gikomeye Argentine
TANGA IGITECYEREZO