Kigali

Kuri uyu wa Gatanu haramurikwa filime 'Impanuro' irimo abamamaye nka Ndimbati na Mama Beni

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/02/2020 15:15
0

Kumurika filime irangiye mbere y'uko icuruzwa cyangwa ikoreshwa ikindi yateguriwe, burya ni byiza ko ibanza kumurikwa ikerekwa abakunzi ba filime, abakora uyu mwuga ndetse n’abayikozeho. Ibi rero ni byo biteganyijwe kuri uyu wa 5 taliki ya 28 Gashyantare 2020 hamurikwa filime Impanuro.Filime Impanuro biteganyijwe ko imurikirwa abakunzi ba filime kuri uyu wa Gatanu, ni filime nyarwanda yashowemwo imari ndetse inayoborwa na Dusingizimana Issa umaze gukora amafilime atandukanye harimo nka filime Umuziranenge, Sarigoma ndetse n’Impanuro agiye kumurika.

Iyi filime ni inkuru itanga impanuro ku bacana inyuma aho umugabo Gacumbitsi aca umugore we inyuma ariko akazababazwa cyane no kumva ko nyina nawe arimo gucibwa inyuma na se ari nabyo biza kuba ihurizo kuri iyi filime aho haba hibazwa niba Gacumbitsi azabyihanganira cyangwa azashyigikira se muri aya makosa. Hanagaragaramo impamvu se yabikoze ari nabyo bihishiwe abazayireba.

Filime Impanuro igaragaramo abamamaye muri filime nyarwanda nka Uwihoreye Mustafa uzwi nka Ndimbati ndetse na Uwineza Nicole uzwi nka Mama Beni muri City Maid. Si aba gusa kuko hanakinnyemo Kakuze Cecile, Dusabimana Israel n’abandi.

Iyi filime biteganyijwe ko yerekanirwa i Nyamirambo kuri CineStar guhera ku saa kumi n'ebyiri z’umugoroba (06:00PM) aho kwinjira bizaba ari Ubuntu. Twasoza tubibutsa ko ari kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND