Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020, ubwo ikipe ya Skol na Adrien Niyonshuti (SACA) yerekanaga abakinnyi batanu izakoresha muri Tour du Rwanda 2020 yitabiriye bwa mbere, yahigiye kwegukana bimwe mu bihembo birimo no kwegukana tumwe mu duce tugize iri siganwa.
Nta
gihe kinini gishize ikipe ya SACA ivutse, ihita inabona ibyangombwa biyemerera
gukina nk’ikipe mpuzamahanga(Continental Team) ihita inemererwa kwitabira
isiganwa rikomeye ku mugabane wa Afurika rya Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.
Ikipe
ya SACA yavutse ku makipe abiri yarasanzwe akora, harimo FLY Academie ya Adrien
na Les Amis Sportif y’i Rwamagana.
Intego
yiyi kipe ngo ni ukuzamura impano z’abana b’abanyarwanda bafite mu mukino w’amagare
no kubateza imbere mu buryo bwose bashakirwa imyitozo mu bihugu byo kumugabane
w’iburayi ndetse n’amarushanwa atandukanye.
Ubwo
iyi kipe yamurikaga abakinnyi batanu bazarushanwa muri Tour du Rwanda 2020,
nyiri iyi kipe akaba n’umutoza wayo Niyonshuti Adrien, yatangaje ko bagiye
gukora amateka muri iri rushanwa aho bagomba kwegukana tumwe mu duce twiri
rushanwa.
Yagize
ati” Ndababwiza ukuri ko igare ritadutengushye nka Mugisha Moise na Hakizimana
Seth nizeye ko ubunararibonye bafite muri Tour du Rwanda bwatuma twegukana
uduce nka dutatu muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka”.
Adrien
Niyonshuti yakomeje avuga ko yizeye ko igihembo cy’umuzamutsi mwiza kizataha mu
ikipe ye, aho avuga ko umukinnyi witwa Shemu ashobora kwitwara neza ndetse
n’umwambaro w’umukinnyi ukiri muto uzahiga abandi muri Tour du Rwanda.
Adrien
yanavuze ko kandi amakipe ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa nabishaka
bazasenyera umugozi umwe bakareba uburyo bakwegukana iri siganwa bwa mbere riri
ku kigero cya 2.1.
Anitha
Haguma ushinzwe ubucuruzi muri Skol, yatangaje ko bajya gushing iyi kipe icyo bashyize
imbere cyane ari ukuzamura impano z’abana b’urwanda muri uyu mukino
bakabashyira ku rwego rwiza.
Yagize
ati “Twashinze iyi kipe mu kurushaho gushyigikira imikino mu Rwanda, ariko
twibanda kuzamura no guteza imbere impano z’abanyarwanda bakiri bato”.
Abakinnyi
ba SACA bazitabira Tour du Rwanda 2020 ni Dukuzumuremyi, Nsengiyumva Shemu,
Hakuzimana Seth, Mugisha Moise na Habimana Jean Eric wegukanye irushanwa ry’
Ubutwari Cycling Tournament muri 2020.
Ni
umwaka wa mbere SACA igiye gukina Tour du Rwanda, mu bakinnyi batanu
bazayiserukira babiri muri bo nibo bigeze kwitabira Tour du Rwanda aribo kapiteni
uzaba ubayoboye ariwe Mugisha Moise na Hakuzimana Seth.
Tour
du Rwanda y’uyu mwaka, izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu azahagararira u
Rwanda, ari yo Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA (Skol and Adrien Cycling
Academy).
Isiganwa
ry’amagare 2020 rigiye kuba ku nshuro ya 12, rizatangira ku itariki 23
Gashyantare aho rizasozwa ku itariki ya 1 Werurwe 2020, rikazibirwa n’amakipe
y’ibihugu birimo u Rwanda, Algerie, Ethiopie na Erythrée.
Inzira
za Tour du Rwanda 2020:
Agace
ka 1: kuwa 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Kimironko: 114,4 Km
Agace
ka 2: kuwa 24 Gashyantare 2020: Kigali-Huye: 120,5 Km
Agace
ka 3: Kuwa 25 Gashyantare 2020: Huye-Rusizi: 142,0 Km
Agace
ka 4: Kuwa 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu: 206,3 Km
Agace
ka 5: Kuwa 27 Gashyantare 2020: Rubavu-Musanze: 84,7 Km
Agace
ka 6: Kuwa 28 Gashyantare 2020: Musanze-Muhanga:127,3 Km
Agace
ka 7: Kuwa 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo (Intwari) - Kwa Mutwe - Kuri 40: 4,5
Km.
Agace
ka 8: Kuwa1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground-Rebero: 89,3 Km
Skol na Adrien batangaje abakinnyi batanu ba SACA bazitabira Tour du Rwanda 2020
Tuyishime Karim ushinzwe itangazamakuru muri Skol niwe wari uyoboye gahunda
Abakinnyi ba SACA biteguye kwegukana bimwe mu bihembo muri Tour du Rwanda 2020
Mugisha Moise ayoboye bagenzi be bane bazitabira Tour du Rwanda 2020
Mugisha Moise, Hakuzimana Seth, Nsengiyumva Shemu, Habimana Jean Eric na Dukuzumuremyi nibo bazaserukira SACA muri Tour du Rwanda 2020
Adrien Niyonshuti utoza akaba na nyirikipe ya SACA
Anitha Haguma ushinzwe ubucuruzi muri Skol
Abayobozi ba FERWACY na ba SACA bafashe ifoto bari kumwe n'abakinnyi
TANGA IGITECYEREZO