Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Rosine Bazongere yatangaje ko yirukanwe mu bakinnnyi ba filime y’uruhererekane yitwa Papa Sava inyuzwa kuri shene ya Youtube.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Bazongere yavuze we n’abandi bakinnyi b’iyi filime bari bamaze igihe bahuje ikibazo cyo kuba bakina nta masezerano y’akazi (kontaro) bafite bahora babunza imitima y’uko isaha n’isaha bakirukanwa.
Yavuze ko yari amaze igihe atagaragara muri filime ndetse atazi neza niba yemerewe no gukina mu zindi filime. Ngo nta gihe yari azi agomba gukina muri iyi filime (ikibazo asangiye na bagenzi be) ‘uretse kubona gusa baguhamagaye’.
Avuga ko yateye intambwe ya mbere yandika muri ‘group’ ya WhatsApp ahuriyemo n’abakinnyi bose ndetse n’umuyobozi w’iyi filime Niyitegeka Gratien [Papa Sava] abaza ibijyanye na kontaro.
Yabajije ibijyanye n’amasezerano kugira ngo hatazagira umurongo arenga. Bazongere avuga ko aho gusubizwa na Niyitegeka Gratien yasubijwe n’umwe mu bakinnyi b’iyi filime agira ati “Twebwe ko tutagutumye ni nde ukubwiye ngo ubaze ibijyanye n’amasezerano.”
Ngo uyu mukinnyi yamubwiye ko akwiye kubaza ikibazo ku giti cye aho kubariza bose nk’aho hari uwamutumye. Avuga ko uyu mukinnyi wamusubije 'we akina buri gihe' mu gihe we yahoraga mu gihirahiro yibaza niba yemerewe gukina mu duce twose.
Ati “Nabazaga kugira ngo duhabwe amasezerano tumeye imikoranire yacu na Papa Sava ndetse niba twemerewe kuba twakora no mu yindi mishinga…
“Ntabwo nizeye niba ndi umukinnyi wa Papa Sava. Sinjye mukinnyi w’imena, ntabwo kandi nemerewe kuba najya mu zindi ‘serie’ zo kuri Youtube wenda ngo mbe naba umukinnyi w’imena.”
Yavuze ko abakinnyi bose b’iyi filime bagiye mu kiganiro kuri Radio Rwanda gisoje akurwa muri group. Ibi byabanjirijwe n’uko Niyitegeka Gratien yari yavuze ko ‘hari abakinnyi tugiye gukuramo cyangwa se bazabanze bisubireho’.'
Rosine Bazongere yavuze ko yirukanwe muri filime Papa Sava nyuma y'uko abajije ibijyanye na kontaro
Bazongere yavuze ko yahise akurwa muri iyi group yibaza icyo yakoze cyatumye yirukanwa ndetse ngo afite uburenganzira bwo kubibaza. Ati “Yahisemo kunkura mu kazi. Nafashe umwanya wo gusobanurira abakinnyi n’abandi kuko n’ubundi bari bamaze igihe bambaza impamvu naboneka muri Papa Sava.”
Uyu mukobwa yavuze ko nta kintu yishyuza Papa Sava
kuko nta masezerano bari bafitanye. Yavuze ko mu gihe yari amaze ari umukinnyi
muri iyi filime yabashije kubona umubare w’abafana bamukunze. Papa Sava nta kintu aratangaza ku kwirukanwa kwa Bazongere.
Bazongere yakinaga muri iyi filime yitwa ‘Purukeriya’.
Filime y’uruhererekane yitwa Papa Sava yageze kuri Shene ya Youtube, ku wa 21 Nyakanga 2018. Agace ka mbere k’iyi filime gasohoka, Niyitegeka wari umaze igihe ayirarikira abakunzi be, yaravuze ati “Twe ntabyo gutinda”.
Agace ka mbere k’iyi filime karebwe n’abantu barenga ibihumbi 280 [Iyi mibare yafashwe ubwo twandikaga iyi nkuru]. Ibitekerezo bya benshi bagaragaje kwishimira iyi filime bayiha ikaze mu ruhando rwa filime zindi zinyuzwa kuri Youtube.
Mu gihe gito Niyitegeka yitiriwe iyi filime [Bamwita Papa Sava]. Iyi filime ifite abakinnyi b’Imena bakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Mama Sava’, ‘Digidigi’, ‘Ndimbati’ wigaragaje cyane mu 2019 n’abandi.
‘Papa Sava’
iri mbere muri filime zo mu Rwanda zirebwa cyane ku rubuga rwa Youtube ndetse
umubare munini ntucikwa na buri gace gasohoka.
Uduce tw’iyi filime tugizwe n’iminota iri hagati ya 10 na 25'. Iyi filime iri mu bwoko bw’umukino ugamije kugaragaza ikibazo kiriho ugasesengura, ukigisha ugatanga n’umuti.
TANGA IGITECYEREZO