Tuyizere Yves (Main P) na Mutangana Christian (Wallaby bagize itsinda Fire Sky batangiye muzika nk’itsinda mu 2018 ariko ubusanzwe Main P we akaba yarinjiye muri muzika mu 2012 mu gihe Wallaby we ari mu 2011. Kuri ubu iri tsinda ryashyize hanze indirimbo nshya yitwa 'Baguhe' basaba abantu bose gusabana.
Ni kenshi hano mu Rwanda uzasanga hari bamwe mu bahanzi bashyira indirimbo imwe hanze bagahita baburirwa irengero kubera imbaraga nke no kutamenya ikibazanye mu ruhando rwa muzika ariko Itsinda Fire Sky riri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda n’imigambi mishya ngo ntugucika intege kuko ryiyemeje ko uyu mwaka uzasiga riyoboye Hip Hop mu Rwanda nk’uko byatangajwe na Wallaby.
Mu buryo
bwo gutera imbere ngo bisaba gukora cyane ariko utirengagiza gusabana
n'abandi. Main P wo mu itsinda Fire Sky yatangarije INYARWANDA ko batekereje gukora iyi ndirimbo
mu njyana ya Trap mu buryo bwo kwigaragariza abakunzi babo babereka ko injyana
zose Fire Sky izishoboye.
Yagize ati "Fire Sky injyana zose twazikora turazishoboye kandi abakunzi bacu tuzi ibyo bakeneye niyo mpamvu rero twakoze iyi ndirimbo tuyita " Baguhe" tuyishyira mu njyana ya Trap. Turasaba abakunzi bacu muri uyu mwaka wa 2020 gukundana, bagakora cyane ariko bibuka gusabana kandi batwitegure amashusho yayo nayo arazavuba".
Fire Sky ni itsinda rigizwe n'abasore babiri Main P na Walla P bakora mu njyana ya Hip Hop. Iri tsinda rimaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Ndiho, Bibaho, Kora n'izindi.
TANGA IGITECYEREZO