RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Album ‘Catholic All Stars’ izamurikira mu gitaramo cyihariye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2024 10:09
0


Itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi rya Catholic All Stars ryatangaje ko rigeze kure urugendo rwo gutegura no gutunganya Album y’abo ya mbere izaba iriho indirimbo 13 bazamurikira mu gitaramo kigamije gufasha abatishoboye babatangira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).



Iri tsinda ryamamaye cyane mu muziki wo muri Kiliziya Gatolika, aho basubiramo zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu bihe bitandukanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, basohoye indirimbo basubiyemo yitwa ‘Nzaterura Ndirimbe’ yamamaye cyane bitewe n’ubutumwa buyigize.

Iri mu ndirimbo ziririmbwa cyane n’Abakristu mu gihe cyo gushimira Imana. Umuyobozi wa Catholic All Stars, Emmy Pro yabwiye InyaRwanda ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo biri mu byatumye bayisubiramo.

Ati “Twayisubiyemo kuko irimo ubutumwa bwo gushimira Imana, kandi natwe twifuza gushimira Imana ko ubutumwa bwo guteza imbere umuziki Gatolika imbere yaduhaye tubugeze kure.”

Yavuze ko basohoye iyi ndirimbo mu gihe bamaze gutunganya 13 zizaba zigize Album y’abo ya mbere.  Bishimira ko kuva batangiza Catholic All Stars, hari amatsinda y’umuziki ndetse n’amakorali yavutse yubakiye muri uyu murongo wo kongera guha ubuzima indirimbo zizwi cyane muri Kiliziya Gatolika. 

Akomeza agira ati “Ubu hamaze kuvuka Studio eshanu bafatiye ku gitekerezo twagize.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu rwego rwo gushimira Imana ibyo yabakoreye, bateguye igikorwa cyo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) abatishoboye bazahitamo.

Yavuze ko mu rwego rwo kwagura iki gikorwa, bahisemo gutegura igitaramo kizahuza abakunzi b’umuziki wa Catholic All Stars, aho ibizavamo bizifashishwa mu kugurira ‘Mutuelle de Santé’ abatishoboye.

Ati “Tugiye gukora igitaramo kigamije gufasha abatishoboye mu buryo bwo kubagurira Mutuelle de Santé. Muri icyo gitaramo ni nabwo tuzamurika Album y’indirimbo 13. Gufasha abatishoboye bizaba ari uburyo bwo gushimira Imana intambwe imaze kuduteza.”

Iyi ndirimbo ‘Nzaterura ndirimbe’ bashyize hanze yahimbwe na Padiri Nshimyiyaremye Leandre. Hari aho baririmba bagira bati “Nzaterura ndirimbe ibisingizo by’Uhoraho (Nyir’impuhwe), nzaterura mvuge ibigwi byawe Nyagasani (Uhoraho), nzakurata iteka (ryose), kuko urukundo unkunda Dawe rukomeye.”

“Warandemye uranzi Mana yanjye nta kiguzi ntanze Mwami wanjye, umbibamo ijambo ry’ubuzima. Sinareka kugusingiza Nyagasani. Sinareka kugusingiza Nyagasani, Ni wowe Mwami wanjye, ni wowe Mukiza wanjye.”

Album bazamurika iriho indirimbo nka ‘Manidukunda’, ‘Twaje Mana yacu’, ‘Ni wowe rutare rwanjye’, ‘Niyeguriye Nyagasani’, ‘Komeza intambwe zanjye’, ‘Yezu Ngufitiye Inyota’, ‘Byose bihira abakunda Imana’, ‘Byiringiro’, ‘Ibisiza n’imisozi’, ‘Imbyino nziza’, ‘Nzaterura Ndirimbe’ ndetse na ‘Muze mwese dushimire Imana’.

Rwanda Catholic All Stars ni itsinda ry’abaririmbyi bakomeye muri Korali zinyuranye zo muri Kiliziya Gatolika harimo abaririmbyi bo muri Chorale Christus Regnat, Choeur International, Chorale St Paul Kicukiro, Chorale Le Bon Berger, Chorale de Kigali, The Bright Five Singers, Chorale la Fraternité, Inyange za Mariya na salome roberto. Ryashinzwe na Emmy Pro mu 2020 , rigamije gutanga umusanzu waryo mu guteze imbere umuziki gatolika.

Mu rwego rwo kwagura iyogezabutumwa mu bumwe bw’amadini, banakoranye n’abahanzi bakomeye barimo nka Cecile Kayirebwa, Mani Martin, Aline Gahongayire n’abandi.

 

Rwanda Catholic All Stars batangaje ko bagiye gukora igitaramo cyo kumurika Album y’abo ya mbere

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NZATERURA NDIRIMBE’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND