Itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi rya Catholic All Stars ryatangaje ko rigeze kure urugendo rwo gutegura no gutunganya Album y’abo ya mbere izaba iriho indirimbo 13 bazamurikira mu gitaramo kigamije gufasha abatishoboye babatangira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).
Iri tsinda
ryamamaye cyane mu muziki wo muri Kiliziya Gatolika, aho basubiramo zimwe mu
ndirimbo zakunzwe cyane mu bihe bitandukanye.
Ku mugoroba
wo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, basohoye indirimbo basubiyemo
yitwa ‘Nzaterura Ndirimbe’ yamamaye cyane bitewe n’ubutumwa buyigize.
Iri mu ndirimbo
ziririmbwa cyane n’Abakristu mu gihe cyo gushimira Imana. Umuyobozi wa Catholic
All Stars, Emmy Pro yabwiye InyaRwanda ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo
biri mu byatumye bayisubiramo.
Ati “Twayisubiyemo
kuko irimo ubutumwa bwo gushimira Imana, kandi natwe twifuza gushimira Imana ko
ubutumwa bwo guteza imbere umuziki Gatolika imbere yaduhaye tubugeze kure.”
Yavuze ko basohoye iyi ndirimbo mu gihe bamaze gutunganya 13 zizaba zigize Album y’abo ya mbere. Bishimira ko kuva batangiza Catholic All Stars, hari amatsinda y’umuziki ndetse n’amakorali yavutse yubakiye muri uyu murongo wo kongera guha ubuzima indirimbo zizwi cyane muri Kiliziya Gatolika.
Akomeza agira ati “Ubu hamaze kuvuka Studio eshanu bafatiye ku
gitekerezo twagize.”
Uyu
muyobozi yavuze ko mu rwego rwo gushimira Imana ibyo yabakoreye, bateguye
igikorwa cyo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) abatishoboye
bazahitamo.
Yavuze ko
mu rwego rwo kwagura iki gikorwa, bahisemo gutegura igitaramo kizahuza abakunzi
b’umuziki wa Catholic All Stars, aho ibizavamo bizifashishwa mu kugurira ‘Mutuelle
de Santé’ abatishoboye.
Ati “Tugiye gukora igitaramo kigamije gufasha abatishoboye mu buryo bwo kubagurira Mutuelle de Santé. Muri icyo gitaramo ni nabwo tuzamurika Album y’indirimbo 13. Gufasha abatishoboye bizaba ari uburyo bwo gushimira Imana intambwe imaze kuduteza.”
Iyi
ndirimbo ‘Nzaterura ndirimbe’ bashyize hanze yahimbwe na Padiri Nshimyiyaremye
Leandre. Hari aho baririmba bagira bati “Nzaterura ndirimbe ibisingizo
by’Uhoraho (Nyir’impuhwe), nzaterura mvuge ibigwi byawe Nyagasani (Uhoraho),
nzakurata iteka (ryose), kuko urukundo unkunda Dawe rukomeye.”
“Warandemye
uranzi Mana yanjye nta kiguzi ntanze Mwami wanjye, umbibamo ijambo ry’ubuzima.
Sinareka kugusingiza Nyagasani. Sinareka kugusingiza Nyagasani, Ni wowe Mwami
wanjye, ni wowe Mukiza wanjye.”
Album
bazamurika iriho indirimbo nka ‘Manidukunda’, ‘Twaje Mana yacu’, ‘Ni wowe
rutare rwanjye’, ‘Niyeguriye Nyagasani’, ‘Komeza intambwe zanjye’, ‘Yezu
Ngufitiye Inyota’, ‘Byose bihira abakunda Imana’, ‘Byiringiro’, ‘Ibisiza n’imisozi’,
‘Imbyino nziza’, ‘Nzaterura Ndirimbe’ ndetse na ‘Muze mwese dushimire Imana’.
Rwanda Catholic
All Stars ni itsinda ry’abaririmbyi bakomeye muri Korali zinyuranye zo muri
Kiliziya Gatolika harimo abaririmbyi bo muri Chorale Christus Regnat, Choeur
International, Chorale St Paul Kicukiro, Chorale Le Bon Berger, Chorale de
Kigali, The Bright Five Singers, Chorale la Fraternité, Inyange za Mariya na
salome roberto. Ryashinzwe na Emmy Pro mu 2020 , rigamije gutanga umusanzu
waryo mu guteze imbere umuziki gatolika.
Mu rwego
rwo kwagura iyogezabutumwa mu bumwe bw’amadini, banakoranye n’abahanzi bakomeye
barimo nka Cecile Kayirebwa, Mani Martin, Aline Gahongayire n’abandi.
Rwanda
Catholic All Stars batangaje ko bagiye gukora igitaramo cyo kumurika Album y’abo
ya mbere
TANGA IGITECYEREZO