Abafana bikekwa ko ari aba Manchester United bateye urugo rw’umuyobozi mukuru w’iyi kipe (chief executive) witwa Ed Woodward ruherereye ahitwa Cheshire bitwaje ibishashi [fireworks] n’ibyuka bitanga imyotsi, bamubwira ko agiye gupfa kubera ari kurimbura Manchester United.
Abafana
bambaye imipira minini y’ingofero bateye kwa Ed Woodward barangije bavuga ko
uyu muyobozi agiye gupfa azira kutagurira abakinnyi Manchester United ikaba
igenda imanuka umunsi ku munsi, bigatuma isura n’izina ryayo ryangirika.
Ku
mukino United yatsinzwemo na Burnley n’uwa FA Cup batsinzemo ikipe ya
Tranmere,abafana b’iyi kipe bumvikanye baririmba indirimbo zituka Woodward
n’abaherwe baguze United,Glazer family.
Aba
bafana bumvikanye basubiramo amwe mu mugambo y’indirimbo yo mu kinyejana cya 19
ya Clementine bagira bati “Ubaka igicaniro,ubaka igicaniro,ushyire ba Glazers
hejuru,ushyire Ed Woodward hagati nurangiza utwike.
Nyuma
y’izi ndirimbo zirimo amagambo mabi cyane,itsinda ry’abafana ba gica
b’abahezanguni ryitwa “Men In Black” ry’abantu 20 birakekwa ko ariryo ryateye
iyi nzu ya Woodward ya miliyoni 2 z’amapawundi.
Umwe
muri aba bafana ba gica yagaragaye ari kujugunya ibishashi bitukura ku muryango
munini ugana mu nzu ya Woodward mu gihe abandi baririmbaga indirimbo zimwibasira
ko agiye gupfa.
Woodward
w’imyaka 48 afite umugore n’abana babiri gusa amakuru avuga ko iki gitero
cyabaye atari muri uru rugo.
Ikipe
ya Manchester United yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko uwo ari we wese
uza kugaragaraho kugira uruhare muri ibi, azacibwa ku kibuga cyayo ubuzima bwe
bwose.
Yagize
iti “Manchester United Football Club yamenye ibyabaye nijoro hanze y’urugo
rw’umwe mu bakozi bayo.
Tuzi
ko Isi y’umupira w’amaguru iraza kutwiyungaho mu gihe turi gukorana na Polisi
ya Manchester kugira ngo hamenyekane aba bagizi ba nabi bakoze iki gikorwa
kidakwiriye. Umuntu wese urafatirwa muri iki cyaha gikomeye arahagarikwa
ubuzima bwe bwose ndetse azagezwa imbere y’ubutabera.”
Manchester
United iri ku mwanya wa gatanu muri Premier League n’amanota 34 aho irushwa
amanota 6 na Chelsea iri ku mwanya wa 4.
Abafana ba Manchester United ntibishimiye imyitwarire y'ikipe yabo muri iyi minsi
Abafana bajyanye ibishashi by'umuriro kwa Ed Woodward bamubwira ko agiye gupfa
TANGA IGITECYEREZO