Buri mwaka mu Rwanda haba amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda agamije gutora umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge, n’umuco akambikwa ikamba amarana umwaka umwe agasimburwa.
Iyo aba bakobwa bajijwe impamvu biyemeje guhatana muri
iri rushanwa, igisubizo ni kimwe. “Hari umusanzu nshaka gutanga mu iterambere
ry’igihugu cyanjye binyuze mu mushinga nateguye.”
Nyampinga w’u Rwanda uba watowe aba afite umushinga
ufitiye igihugu akamaro ashyira mu bikorwa cyane cyane binyuze mu bukangurambaga.
Uyu mukobwa aba akorana na Rwanda Inspiration Back Up bategura iri rushanwa
ndetse bakamukurikirana mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rigomba kwambikwa
umukobwa ufite indangagaciro z’umunyarwandakazi abandi bagomba kureberaho. Ibi bituma
yitwararika cyane kugira ngo atarisiga icyasha.
Nyampinga w’u Rwanda yigomwa byinshi yakoraga mbere y’uko
atorwa, ntabwo aba akigenga 100% kuko hari ibyo atapfa gukora abamushinzwe
batamwemereye nko kuvugana n’itangazamakuru, ibyo ashyira ku mbuga nkoranyamabaga
agomba kubanza kubyitondera n’ibindi.
Uretse Nyampinga w’u Rwanda abandi bakobwa baba
barageze ku cyiciro cya nyuma nabo ubuzima bwabo buhita bihinduka kuko baba
banyuze mu maso ya benshi.
Abantu batari bake bihutira kubakurikira ku mbuga
nkoranyambaga bakoresha kugira ngo babona uko babayeho buri munsi, nabo si
ukubahata amafoto bakivayo.
Bamwe bagiye bakurikira abakobwa bitabiriye irushanwa
rya Miss Rwanda bakunze kuvuga ko abakobwa bategukanye ikamba bahita bahindura
imyitwarire bakararuka, ibintu bituma bashinja iri rushanwa kuba umuyobora wo
gucuruza abana b’abakobwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu
tariki 22 Mutarama 2020, Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonnee yavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda rifungurira imiryango y’amahirwe
ababa baryitabiriye, abatana bakajya mu ngeso mbi ari ababa barananiranye.
Ati “ Njya numva abantu bavuga ku kintu kijyanye no kumurika
[exposure] ni kimwe n’ishuri hari uwiga akaba umwubatsi akubaka inzu nk’iyi
turimo undi akaba umunyamakuru mwiza ariko hari n’abajya mu ishuri ugasanga bwa
bumenyi bwe abukoresha yiba abantu, akora ibitajyanye n’ibyo yagakwiye kuba
akora. Ikibazo ntabwo kiba ari uko wamenyekanye ikibazo ni uko wabikoresheje.”
Yunzemo ati “Ngira ngo mujya mubona ko abakobwa baza
muri Miss Rwanda tubona amatangazo yamamaza arimo gukorwa hirya no hino mu
gihugu barimo, iyo ureba uburyo babona akazi ni uko baba barabonye amahugurwa
ashobora gutuma bagira icyo bageza kuri kompanyi yabahaye akazi. Byose ni
ibibafasha kubateza imbere.”
Ishimwe Dieudonnee yaboneyeho asaba aba bakobwa
kuzakomeza kurangwa n’indangagaciro ziranga abanyarwandakazi n’ikinyabupfura
bakabyaza umusaruro amahirwe babonye.
Kuri uyu wa Kane amatora yo kuri interineti no kuri
telefone yatangiye, bikaba biteganyijwe ko tariki 01 Gashyantare 2020 hazaba
irushanwa rizasiga hamenyekanye abakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzatangira
tariki 09 Gashyantare 2020.
TANGA IGITECYEREZO