Kigali

Pacifique Ishimwe yatangije 'club' izafasha abanyeshuri ba UTB guhangana n'ibura ry'akazi

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:22/01/2020 19:57
1


Pacifique Ishimwe ni umunyeshuri ugiye gusoza amasomo y'ubukerarugendo muri kaminuza y'amahoteri, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n'ubucuruzi (UTB). Kuri uyu wa Gatutu ku kicaro kiyi kaminuza hatangijwe 'Enterpreneurs Innovators Club' izafasha abanyeshuri ba UTB guhangana n'ibura ry'akazi ku isoko ry'umurimo.



Ni itsinda rije kunganira ibyo ishuri risanzwe rikora dore ko hari hasanzwe andi matsinda, gusa iyi ikazafasha abanyeshuri kumenya uburyo bwo guhanga udushya no kwihangira imirimo mu bukerarugendo. Pacifique Ishimwe abifashijwemo n'ikigo yatangije iyi Club mu rwego rwo gufasha abanyeshuri biga ubukerarugendo muri UTB.

"Iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona zimwe mu mbogamizi abanyeshuri ba UTB bahura nayo. Kandi hari amahirwe menshi y'ahantu hadusaba gucuruza nta gishoro, hakeneye abantu nkamwe bahatangiza imishinga y'ubukerarugendo, ntabandi bazabikora nimwe. Iyi Club izagira amahame harimo: Gukorana umurava, Kudacika intege, kwiremamo icyizere, Gufashanya no kugira umuco w'ubutwari. "

Yakomeje atangaza ko akenshi usanga aba banyeshuri biga amasomo ajyanye  n'ubukerarugendo bagira imbogamizi zo kubura amahitamo ya 'Specialty'. Yasoje ashimangira ko iyi Club izafasha abanyeshuri kuvumbura impano bifitemo ndetse n'ibyo bazakarishya kurusha ibindi.


Ishimwe Pacifique watangije iyi club

Ishimwe Pacifique unafite Tourism of Television Rwanda, yakomeje abwira abanyeshuri bagenzi be ko ko hari ahantu henshi muri iki gihugu bagomba gutembereza ba mukerarugendo, kandi akaba ari bo ako kazi gategereje. Yabibukije ko  Trade bahangiramo udushya mu bikorwa bigamije gukurura bamukerarugendo.

Dr Kabera Calliste umuyobozi mukuru wa UTB yatangarije umunyamakuru wa INYARWANDA ko iri tsinda rizabafasha kwagura ubumenyi bw'abanyeshuri babo. Ati: 

" Ni Club ije kunganira UTB mu bijyanye no guhanga umurimo ku banyeshuri barangiza. Iki ni igikorwa mu byukuri cyashyizwemo imbaraga kuva mu mwaka wa 2013 aho twatangiye gukora udushya mu kwigisha bijyanye no kwihangira umurimo. Ariko na none ni no guha 'Opportunity' abanyeshuri bacu, kugirango tubahuze n'ibigo bitandukanye bikora mu bukerarugendo, bamenye amahirwe ahari mu bukerarugendoo, bamenye ibikenerwa kugirango umunyeshuri ajye ku isoko ry'umurimo nabo bitegure mu byukuri guhangana nizo mbogamizi zishobora kuboneka ku isoko ry'umurimo."


Dr. Kabera Callixte umuyobozi mukuru wa UTB

Yakomeje avuga ko ibi bikomeza gufasha iki kigo kwesa imihigo kuko kuva bashinga ikigo gishinzwe guteza imbere ba rwiyemezamirimo 'UTB Enterepreneurship Center' bamaze kugira barwiyemezamirimo barenga 84 biyandikishije muri RDB kandi ni nabyo biifuza ko abanyeshuri barangiza muri UTB nka 60% bajya bihangira umurimo.


Bamwe mu bayobozi bari batumiwe muri iyi gahunda yo gutangiza iri tsinda, bagarutse ku mahirwe ari hanze ku bantu bize ubukerarugendo ndetse banizeza aba banyeshuri ko hari amahirwe menshi yo kuzaterwa inkunga mu mishinga bazahangira hamwe muri iri tsinda. 

Intego y'iyi Club ni ukubaka ejo hazaza igatanga n'akazi kuri benshi.


Gisha Frank Mugisha - Chamber of Tourism in Rwanda 


Dr. Tombora M. Gustave umuyobozi ushinzwe amasomo muri kaminuza ya UTB 

Umuyobozi mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside mu ijambo yagejeje kuri aba banyeshuri yabasabye kubyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye ku umuco w'u Rwanda bakawuhangamo udushya twinshi.  


muyobozi mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside

Kaminuza yigisha amahoteri, ubukerarugendo n'ubucuruzi (UTB) yatangiye mu mwaka wa 2008, itangira itanga impamyabushobozi kugeza 2017 yahawe ububasha bwo gutanga n'Impamyabumenyi.




Aba ni abanyeshuri bifuje gutangirana n'iyi club banayifasha kuzana n'abandi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel NDUWAYO5 years ago
    Wow!! Keep it up brother!! Umurava wawe s'uwanone!! Komereza aho rwose, kandi bizaguke cyane muzaze no muma secondary schools just for inspiring the students to join you school and even to find out their ability in broad!! KOMEZA UTSINDE by the ben.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND