Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri i Cairo mu Misiri habereye Tombola y’amatsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar, Amavubi y’u Rwanda yisanze mu itsinda E, aho ari kumwe na Mali,Uganda na Kenya.
Ni
tombola yari iyobowe n’abagabo bakanyujijeho mu mupira w’amaguru ku isi, barimo Marcel Dessailly ukomoka muri Ghana
akaba yaratwaranye igikombe cy’isi n’Ubufaransa mu w’i 1998, yari kumwe na
Clementine Toure utoza ikipe y’igihugu y’abagore ya Cote d’Ivoire ndetse na
Samson Adamu ushinzwe amarushanwa muri CAF.
Iyi
tombola yasize Amavubi y’u Rwanda ku ikubitiro agomba kubanza kwisobanura n’amakipe
yiganjemo ayo mu karere arimo Uganda, Kenya ndetse n’ikipe y’igihugu ya Mali.
Amavubi
y’u Rwanda kugira ngo yongere amahirwe yo kuzagaragara bwa mbere mu gikombe cy’isi
2022 muri Qatar, arasabwa gutsinda imisambi ya Uganda, Harambe Stars ya Kenya
ndetse na Les Aigles du Mali.
Muri
tombola yabaye Cameroon na Cote d’Ivoire ni bimwe mu bihugu bikomeye kuri uyu
mugabane w’Africa byisanze mu itsinda rimwe.
Imikino
y’amajonjora yo gushaka ikipe ya mbere mu matsinda 10 ikaba izatangira mu kwezi
kwa 10 ikomeze mu kwezi kwa 11 nyuma y’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa
kizabera muri Cameroon, isozwe mu Ukwakira 2021.
Amakipe
ya mbere mu itsinda azakomeza mu ijonjora rya nyuma, aho ikipe zabaye iza mbere
zizahura, hakamenyekana amakipe 5 azerekeza muri Qatar.
U Rwanda rwisanze mu itsinda rya E hamwe na Uganda, Kenya na Mali
Uko tombola yagenze muri rusange
TANGA IGITECYEREZO