Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ubwo Yannick Bizimana yashyikirizwaga igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports mu Ukuboza, yagarutse ku buhanga bw’umukinnyi mushya muri Rayon Sports ukina mu kibuga hagati Ally Niyonzima, avuga ko ari umukinnyi uzabafasha kwegukana igikombe cya shampiyona.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2020, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko
yibitseho umukinnyi ukina mu kibuga hagati Ally Niyonzima, wanyuze muri Mukura
Victory Sport, AS Kigali na APR FC, akaba yari akubutse muri AL-Bashaer Fc yo
muri Oman, kugira ngo afashe iyi kipe mu rugamba irimo rwo guhatanira igikombe
cya shampiyona ndetse n’andi marushanwa atandukanye izitabira.
Ni
inkuru abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakirije yombi, dore ko uyu musore
akinira ikipe y’igihugu Amavubi, bityo bakaba bizeye ko azakosora udukosa tumwe
na tumwe twagaragaraga mu kibuga hagati muri iyi kipe ikunzwe na benshi.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo gushyikirizwa igihembo cy’umukinnyi
witwaye neza muri Rayon sports mu kwezi kwa 12, yabajijwe kuri Ally Niyonzima
wamaze gusinyira Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu, maze avuga ko ari
umukinnyi mwiza Rayon Sports yungutse, uzanayifasha mu rugamba irimo rwo
kwegukana igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka.
Yagize
ati”Ally ni umukinnyi mwiza, nubwo ntagize amahirwe yo gukinana nawe, gusa
ariko naramubonaga akina mu ikipe y’igihugu nkabona ari umukinnyi mwiza, tugize
amahirwe yo kuba tumubonye mu ikipe yacu bizadufasha kwitwara neza mu mikino ya
shampiyona isigaye, bikaba bizanadufasha kuba twakwegukana igikombe cya
shampiyona”.
Ally
Niyonzima agiye gufatanya n’abakinnyi batandukanye bakina mu kibuga hagati muri
iyi kipe barimo Omar Sidibe, Mugheni Fabrice, Mirafa Nizeyimana, Commodore n’abandi.
Rayon
Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota
35, iritegura umukino w’umunsi wa 18 muri shampiyona izacakirana na Espoir FC
y’i Rusizi yo iri ku mwanya wa 14 n’amanota 15.
Ally Niyonzima yasinyiye Rayon Sports mu gihe cy'amezi atandatu
Ally ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi
TANGA IGITECYEREZO