Benshi bashobora kuba batarabimenya cyangwa babizi bakabyirengagiza! Ni abasiramukazi bacye bagaragara bitandiye iyo bakina imikino itandukanye bakunda, haba mu marushanwa cyangwa bakina bisanzwe.
Amafederasiyo
amwe n'amwe mu mikino imwe n’imwe mu bihugu bimwe na bimwe, bikumira abasiramukazi kujya mu marushanwa
bambaye umwambaro bambara mu mutwe biri mu mahame agenga idini rya Islam,
bizwi nko kwitandira mu rurimi rw’ikinyarwanda, bikaba “Hijab” mu rurimi rw'icyongereza.
Si uko baba batifuza kujya mu marushanwa bitandiye, ahubwo babangamirwa n’amafederasiyo ndetse n’amarushanwa bagiye gukina atabemerera kubikora, gusa ariko hari n'aho usanga batabyitaho cyane ko n'ayo mategeko yabarengera batayakurikirana ngo baharanire uburenganzira bwabo.
Hari
ingero nyinshi z’abakobwa b'abasilamu bangiwe kwitabira amarushanwa
atandukanye kubera kwitandira, bakabwirwa ko niba bashaka kwitabira bagomba
kutabikora, ariko nabo bagatsimbarara ku muco w’idini ryabo.
Impuzamashyirahamwe
y’umukino wa Basketball ku isi FIBA, yategetse ko nta mukinnyi wemerewe kujya
mu kibuga yitandiye.
Mu
mwaka wa 2016, Amaiya Zafar yangiwe kwitabira irushanwa mpuzamahanga ry’iteramakofe,
kubera ko yashakaga guhatana yitandiye kandi bibujijwe mu mategeko y’irushanwa baramwangira. Kulsoom Abdullah ukomoka mu
gihugu cya Pakistani ukina umukino wo guterura ibiremereye, nawe yari yangiwe
kwitabira irushanwa ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ko
yitandiye, ariko nyuma aza kwemererwa guhagararira igihugu cya Pakistani nyuma
y’ibiganiro bikomeye byahuje impande zombi.
Gusa
ariko nubwo hakiri umubare munini w’Abasiramukazi bakumirwa kwitabira
amarushanwa bitandiye, nabo barakataje mu kugaragariza isi yose ko n’amafederasiyo
ataremerera aba bari n’abategarugori kwitandira mu marushanwa, akwiye
kwisubiraho kubera ko ntacyo byangiza ku isura n’uburyohe bw’irushanwa.
Mu
mwaka wa 2016 Ibtihaj Muhammad, yabaye umunyamerikakazi wa mbere wakinnye
imikino Olympic yitandiye akegukana umudali wa Bronze. Mu irushanwa ryabereye i
Rio muri Brazil, Ibtihaj Muhammad yakoze ibishoboka byose agaragariza isi ko
bikwiye ko kuba umuyisilamukazi yakwitandira bitamubuza kwegukana irushanwa.
Nyuma
yo kwegukana uyu mudali yatangaje ko atazi niba n’abandi bakobwa bitabira
amarushanwa atandukanye bitandiye, avuga ko yasobanukiwe neza akamaro ko kugira
uwo ufatiraho urugero.
Yagize
ati”Biragoye cyane kuba utabona uwo ufatiraho urugero, ngo akubere icyitegererezo
mu kintu runaka kugira ngo ubashe kugera ku ndoto zawe, biragoye cyane kwibona
wenyine uhatana ngo uharanire kuba intangarugero.
Hajar
Abulfazl ni Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Afghanistan y’abagore, akina
yitandiye kandi agatanga umusaruro mwiza mu kibuga, avuga ko kuba Muhammad
yaregukanye umudali wa Broze mu mikino Olympic kandi yarakinnye yitandiye,
byabereye abandi urugero rwiza binabatera akanyabugabo ko kutitinya cyangwa ngo
baterwe ipfunwe no kwitandira mu gihe bagiye mu marushanwa atandukanye, kandi
byagaragarije isi yose ko umugore w’umusiramukazi ko atari umunyantege nke nk’uko hari
ababitekereza.
Abulfazl
avuga ko we iyo ari mu kibuga yitandiye yumva hari izindi mbaraga zidasanzwe
aba afite, bityo rero agashishikariza abagore babasiramu gukomera ku muco w’idini
ryabo mu bikorwa bitandukanye bajyamo.
Mu
mwaka wa 2015, Amna Al Haddad uko Siporo ngororamubiri, akaba yarahoze ari n’umunyamakuru
akaba avuka muri Leta zunze ubumwe z’abarabu, ubwo yari mu myitozo yo kwitabira
imikino Olympic yabereye i Rio muri Brazil 2016, yabonye umuterankunga wa NIKE
wo kuzajya amufasha mu myambaro yo kwitandira azajya akoresha muri Siporo ndetse
n’ibindi nawe akamwamamaza.
Ibi
byagaragaye nk’ikimenyetso ko hari ikimaze guhinduka myumvire y’abatuye isi ku
bijyanye no kwitandira mu mikino itandukanye.
Imikino
myinshi ntikumira Abasiramukazi kwitandira bari mu kibuga, ariko hari n’indi
ibakumira ndetse n’amafederasiyo amwe namwe atabikozwa, hakaba hakiganirwa ku
buryo amafederasiyo atandukanye yatanga ubwisanzure ku bagore b’abayisilamu bwo
kwitandira mu marushanwa atandukanye.
Afghanistani benshi mu basilamukazi bakina umupira w'amaguru bitandiye
Ikipe y'igihugu ya Afghanistani y'abagore
Amna Al Haddad akora Siporo ngororamubiri yitandiye
Muhammad wegukanye umudali wa Bronze mu mikino Olympic 2016
TANGA IGITECYEREZO