Luc Eymael ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi watoje Rayon Sports mu mwaka wa 2014, yari mu batoza bahabwaga amahirwe yo kuyigarukamo, ariko kuri ubu yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania.
Kuri
uyu wa 2 ni bwo Eng. Camil yerekeje muri Africa y’Epfo aho uyu mugabo yabarizwaga
nyuma yo gutandukana na Black Leopards, bumvikana ku ngingo zose, ahita asinya amasezerano y’umwaka azatoza iyi kipe
ifite abakunzi batari bacye mu gihugu cya Tanzaniya.
Yanga
Africans ikinamo abanyarwanda 2 Sibomana
Patrick na Niyonzima Haruna, ikaba iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona ya
Tanzania, irushwa amanota 10 na Simba SC ya mbere, ariko igifite imikino 2
y’ibirarane.
Luc Eymael ni umwe mu batoza bashyizwe mu majwi cyane ko ashobora kugaruka muri Rayon Sports kuba umusimbura wa Espinoza wirukanwe, dore ko mu ntangiriro za 2019 yifuje kuyigarukamo ariko ntibikunde.
Luc
Eymael yatoje amakipe atandukanye kuri
uyu mugabane wa Afurika yiganjemo cyane ayo muri aka karere arimo, AFC Leopards
muri Kenya, Rayon Sports yo ku Rwanda, Free State Stars na Black Leopards muri
Africa Y’Epfo, El Merreick yo muri Sudan, ndetse n’amakipe atandukanye yo mu
Misiri.
Luc
Eymael ategerejweho gutanga umusaruro mwiza muri iyi kipe, ikeneye igikombe
kimwe mu bikinirwa muri Tanzania muri uyu mwaka nk’intego nyamukuru ubuyobozi
bw’iyi kipe bwamuhaye.
Luc Eymael yari afite amahirwe yo kugaruka muri Rayon Sports yatoje
TANGA IGITECYEREZO