Ku bufatanye bw’inzego zitandukanye harimo Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo n’abafatanyabikorwa batandukanye, Cercle Sportif de Butare (CSB ) bateguye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Huye Half Marathon rizaba tariki ya 18 Mutarama 2020.
Ni
isiganwa rigiye kuba ngarukamwaka, iyi ikaba ari inshuro ya mbere rigiye kuba,
rikazabera mu mihanda itandukanye y’Umujyi
wa Huye, rikazitabirwa n’ibyiciro bibiri
by’abasiganwa birimo abazasiganwa ku ntera y’ibilometero 21,098, ndetse n’abasiganwa
bishimisha, bazwi (Run for fun) bakaziruka intera y’ibilometero bitanu ndetse na
10.
Abasiganwa
bazahagurukira imbere y’Inzu mberabyombi mu Mujyi wa Huye, bagane mu muhanda uri
imbere y’ibiro by’Akarere, berekeze ku
Karubanda n’i Ngoma mbere y’uko bagaruka mu Mujyi berekeza kuri Hotel Barthos
banyuze kuri CHUB, bahindukire basubira mu Mujyi banyuze mu muhanda wo hasi,
basubira mu nzira banyuzemo mu gihe bazasoreza muri Stade ya Huye.
Huye
Half Marathon izabanzirizwa n’imikino irimo Volleyball, Basketball no Koga,
izahuza urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri byo mu Mujyi wa Huye n’inkambi
z’impunzi za Kigeme na Mugombwa, izaba tariki ya 11 na 12 Mutarama 2020.
Muri
Basketball, amakipe umunani azitabira mu bagabo iyi mikino yagabanyijwe mu
matsinda abiri, aho irya mbere rigizwe na IPRC Huye, PSVF, Inkambi (Mugombwa)
na Regina Pacis mu gihe itsinda B rigizwe na Kaminuza y’u Rwanda, GS Officielle
de Butare (GSOB), PSS Baptiste n’Inkambi ya Kigeme.
Mu
bakobwa hazakina amakipe ane gusa, ariyo IPRC Huye, GSOB, Kaminuza y’u Rwanda
na ENDP Karubanda.
Groupe
Officielle de Butare, Kaminuza y’u Rwanda na IPRC Huye nibyo bigo bizarushanwa
mu mukino wo Koga, aho buri kimwe kizatanga abahungu batatu n’abakobwa batatu
mu gihe muri Sitting Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga hazakina Kaminuza y’u
Rwanda, GS Gatagara n’ikipe ya Gisagara.
Muri
Volleyball y’abagabo hazitabira amakipe 16 agabanyijwe mu matsinda ane naho mu
bakobwa hakine amakipe atandatu agabanyije mu matsinda abiri.
Huye half Marathon izabera mu karere ka Huye tariki 18 Mutarama 2020
Hazabaho gusiganwa barushanwa no gusiganwa bishimisha
TANGA IGITECYEREZO