RFL
Kigali

Calvary Ministries yateguye igiterane gisoza 2019 mu gushima Imana ku byo yakoze byose

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/12/2019 11:54
1


Itorero Calvary Ministries riyoborwa na Pastor Sebagabo Christophe ryateguye igiterane ngarukamwaka cyo gushima Imana ku byo yakoze byose mu mwaka wa 2019.



Ni igiterane gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Garukana amashimwe’. Ni insanganyamatsiko batoranije mu rwego rwo gufasha abakristo gusoza umwaka wa 2019 bashima Imana ibyo yabakoreye byose ari nako bayiragiza umwaka mushya wa 2020 kugira ngo izabane nabo.

Iki giterane kizaba tariki 26 na 27 Ukuboza 2019 kuri Nazareen church Remera, hanyuma kizongere kuba tariki 31 Ukuboza 2019 kibere ku Gisozi kuri Dove hotel aho bazarara ijoro ryose baramya ndetse banahimbaza Imana banayishimira byinshi yakoze mu buzima bwabo, mu Itorero ndetse no mu gihugu.

Mu mpera z'umwaka ushize wa 2018 nabwo iki giterane cyarabaye, kibera ku Gisozi muri Dove Hotel ahari hakoraniye amatsinda anyuranye akunzwe muri iki gihugu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Igiterane cyo muri uyu mwaka gitegerejwe na benshi banyotewe no gusoza umwaka bari mu nzu y’Imana.


Pastor Christophe umuyobozi w'itorero ryateguye iki giterane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aline Inyumba 4 years ago
    Twiteguye kuhaboneka kuko ni amahirwe akomeye gusoza umwaka ushima Imana arinako Utangira undi uyiragiza we love you Calvary Ministries





Inyarwanda BACKGROUND