Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro harakinwa umukino wa nyuma mu irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba niyo hagati (ECAHF), ni igikombe kigomba gusigara mu Rwanda kubera ko Police HC na APR HC zo mu Rwanda arizo zizakina umukino wa nyuma, gusa ariko amahirwe menshi arahabwa Police HC yacyegukanye muri 2015.
Ni
irushanwa riri kuba ku nshuro ya 38, iry’uyu mwaka rikaba ryaritabiriwe n’amakipe
7 aturutse mu bihugu bitandukanye, arimo ane y’abagabo ari yo APR HC, Police HC
na Gicumbi Hc zo mu Rwanda na Nyuki yo muri Zanzibar, mu gihe mu bagore
hitabiriye amakipe atatu gusa arimo UR Rukara na The Winners zo mu Rwanda,
ndetse na Nairobi Water yo muri Kenya.
Mu mikino y’amajonjora buri kipe
yahuraga n’indi, APR HC ni yo yayisoje iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda
imikino yose, igakurikirwa na Police yatsinzwe rimwe, aya makipe abiri ya mbere
akaba agomba guhurira ku mukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu guhera Saa sita
z’amanywa.
Mu
bakobwa, ikipe ya Nairobi Water yo muri Kenya yatsinze imikino yayo ibiri,
irahurira ku mukino wa nyuma na UR Rukara yasoje ku mwanya wa kabiri, mu mukino
uzatangira Saa yine zuzuye ku bibuga biri inyuma ya stade Amahoro.
Mu mwaka
ushize ubwo iri rushanwa ryaberaga muri Zanzibar ryari ryegukanwe na Police yo
muri DR Congo, yanaritwaye 2017, mu gihe Police yo mu Rwanda yaritwaye 2015
ubwo ryaberaga mu Rwanda.
Nubwo Police HC yatsinzwe na APR HC
mu mikino y’amajonjora, kuri uyu wa gatandatu irahabwa amahirwe yo kwegukana
igikombe ku nshuro ya kabiri, nk’uko bamwe mu basesenguzi bakurikirana uyu
mukino babigarukaho, bavuga ko kuba iyi kipe yaratwaye iri rushanwa kandi igiye
gukina n’ikipe basanzwe bahurira muri shampiyona biyiha amahirwe menshi yo
kwegukana iki gikombe ku nshuro ya kabiri.
Umukino wa APR HC na Police HC uzaba utoroshye
TANGA IGITECYEREZO