Abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Riderman, Andy Bumuntu, PFLA, Uncle Austin, Alyn Sano n’abandi batandukanye bazaririmba mu gitaramo cyo kumurika Ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda [RSJF] rizaba tariki 06 Ukuboza 2019.
Rwanda Showbiz Journnalist Forum ni ihuriro ry’abanyamakuru
bakora inkuru zijyanye n’imyidagaduro biyemeje kwishyira hamwe kugira ngo
barusheho kubaka ubunyamwuga mu kazi kabo no gukora ku murongo.
Iri huriro ryatangiye muri uyu mwaka wa 2019 rigizwe n’abanyamakuru
bakorera ibitangazamakuru byandika n’ibitangaza amakuru mu majwi no mu
mashusho.
Mu rwego rwo kumurika iri huriro, hateguwe
igitaramo cy’imbaturamugabo cyatumiwemo
abahanzi batandukanye basanzwe bafite igikundiro mu Rwanda bakora injyana
zitandukanye.
Abo barimo Andy Bumuntu, Ruti Joel, Yverry, Alyn Sano,
Uncle Austin, Fireman, PFLA na Rideraman, mu gihe Anita Pendo azaba ari
umushyushyarugamba.
Tom Close yatumiwe
Nk’umuhanzi mukuru kandi uzi neza uruhare itangazamakuru ryagize ku bihangano bye,
ubuyobozi bw’ihuriro bukaba bwarifuje ko yaba ahari akazagira icyo aganiriza
abazaza muri icyo gitaramo.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera mu ihema ry’Akagera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n'Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda mu kugaragaza ubumwe buri hagati y'abanyamakuru n'abahanzi.
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitatu ku banyeshuri, ibihimbi bitanu mu myanya isanzwe ku bantu bakuru n’ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro.
TANGA IGITECYEREZO