Umuraperi wari umaze kubaka izina mu njyana ya Kinyatrap, ari we Bushali yamaze gusimburwa na mugenzi we B They mu bitaramo bya MTN Izihirwe nyuma yo gukurikiranwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Umuraperi Muheto Bertrand uzwi nka B Threy ni we uri
gutaramira abitabira ibitaramo bya MTN Izihirwe biri kazenguruka mu ntara zitandukanye
mu Rwanda, mu mwanya wa Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali bombi babarizwa
muri Green Ferry Music bakaba banahuriye ku njyana imwe ya Kinyatrap.
Aba basore bafatanyije gukora indirimbo nyinshi
zakunzwe zirimo “250”, “Nituebue”, “Ku
Ivuko” n’izindi. B Threy nawe ari mu nkingi za mwamba muri Kinyatrap afite
indirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo “Iryamukuru”, “Urwagasabo” n’izindi
nyinshi.
Igitaramo cya mbere cya MTN Izihirwe B Threy yaririmbyemo ni icyabereye mu mujyi wa Huye mu mpera z'icyumweru gishize ndetse yarishimiwe cyane.
B Threy ari kuziba icyuho cya mugenzi we Bushali
ukunzwe cyane muri iyi minsi nyuma yo gutabwa
muri yombi yombi tariki 18 ukwakira 2019 akekwaho kunywa ibiyobyabwenge ari kumwe na bagenzi be batatu, kugeza ubu
akaba ategereje kuburana aho ategerereje muri gereza ya Mageragere.
TANGA IGITECYEREZO