Ku nshuro ya 15 guhera tariki 19 kugera tariki 26 Ukwakira 2019 mu Rwanda hazabera iserukiramuco rya sinema rya Rwanda Film Festival rizerekanirwamo filime 60 ziturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Kuva mu 2005 mu Rwanda hatangiye kubera iserukiramuco
rya sinema rya Rwanda Film Festival mu rwego rwo guteza imbere sinema nyafurika
n’iy’u Rwanda by’umwihariko.
Eric Kabera watangije iri serukiramuco mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko bazerekana filime ziri ku rwego rwiza mu rwego rwo kugaragaza aho sinema nyarwanda igeze nyuma y’imyaka 25.
Rwanda Film
Festival izafungurwa herekanwa filime yitwa “Rattlesnakes” yakorewe muri
Amerika [Hollywood] ikayoborwa n’inzobere muri filime Julius Amadume wo mu
Bwongereza.
Kuri uyu munsi kandi hazerekanwa filime ngufi yitwa “Zombies”
yakozwe na Baloji wo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
Ku cyumweru ni umunsi wahariwe sinema nyarwanda aho
hazerekanwa agace ka filime y’uruhererekane “Rwasa” mu rwego rwo guha
icyubahiro Nsanzamaharo Denis wari umukinnyi w’imena muri iyi filime uherutse
kwitaba Imana.
Hazerekanwa kandi filime ngufi yitwa “I Got My Things And Left”
ya Philbert Mbabazi, “Luna” ya Bora Shingiro, “Kazungu” ya Yuhi Amuli, “Sukut”
ya Ganza Moise na Mercy Of The Jungle ya Joel Karekezi umaze gutwara ibihembo
byinshi mpuzamahanga.
Hazerekanwa kandi filime yitwa “Karani Ngufu”
yatangiye ari uruhererekane ariko igahindurwamo filime y’iminota 90, iyi ikazazengurutswa mu bice bitandukanye by’u
Rwanda.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ikitegererezo
gishya cya Afurika”, by’umwihariko
umunyarwenya n’umukinnyi wa filime Diogene Ntarindwa uzwi nka Atome, akaba ari
we wagizwe ambasaderi wa Rwanda Film Festival 2019.
TANGA IGITECYEREZO