RFL
Kigali

ParavolleyAfrica 2019: Ikipe y’abagore b’u Rwanda batangiye neza irushanwa batsinda Kenya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/09/2019 11:37
1


Mu gitondo cy’iki Cyumweru tariki 15 Nzeli 2019, u Rwanda rwatangiye igikorwa cyo kwakira imikino Nyafurika ya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga. Ikipe y’u Rwanda (Abagore) batangiye batsinda Kenya amaseti 3-0.



Ni umukino wa mbere w’irushanwa ry’abagore ryatangiye kuri iki Cyumweru rikazarangira tariki 17 Nzeri 2019 mbere gato y’uko n’abagabo batangira irushanwa uwo munsi kuzageza kuwa 22 Nzeri 2019.


Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi


Ikipe y'u Rwanda iri kwakira imikino Nyafurika 

Muri uyu mukino, u Rwanda rwatangiye neza mbere yo guhura na Misiri saa moya z’uyu mugoroba (19h00’). U Rwanda rwatsinze Kenya amaseti 3-0 (25-8, 25-17 na 25-21).


Umukino w'u Rwanda na Kenya wabaye mu masaha y'igitondo cy'umujyi wa Kigali 

Muri iki cyiciro cy’abagore, imikino irakomeza saa munani (14h00’) ubwo Kenya iri bube ikina na Misiri mbere y’uko u Rwanda rucakirana na Misiri saa moya z’umugoroba (19h00’).



U Rwanda rwatangiye ruganza Kenya mu mukino wa mbere 


Abafana ba Kenya 

Umuhango wo gufungura irushanwa uraba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).

Mu 2017 ubwo hakinwaga iri rushanwa, u Rwanda rwatwaye igikombe mu bagore rutsinze Misiri ku mukino wa nyuma mu gihe Misiri yagitwaye mu bagabo itsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma.



Dr.Mossad Alaiuty umunyamisiri utoza u Rwanda

Nyuma y'umukino abakinnyi n'abatoza b'u Rwanda baganiriye 

Dore uko gahunda y'umunsi iteye:

-Rwanda 3-0 Kenya

-Egypt vs Kenya (14h00')

-Rwanda vs Egypt (19h00')

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ramadhan 4 years ago
    turishimwe cyane pe nigikombe nicyacu pe





Inyarwanda BACKGROUND