RFL
Kigali

Romelu Lukaku yatsinze igitego cye cya mbere muri Inter Milan

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:27/08/2019 9:41
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bubirigi wahoze akinira Manchester United, Romelu Lukaku yatsinze igitego cye cya mbere ku mukino wa mbere akiniye Inter Milan, iherutse kumugura aho Inter Milan yanyagiye Lecce 4-0.



Nyuma y’uko Inter Milan iguze Romelu Lukaku asaga miliyoni 65 z’amayero, mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kanama, mu mukino ikipe ya Inter Milan yari yacyiriye Lecce yerekanye ko yari akwiriye gutangwaho aka kayabo, aho yaje gutsinda igitego yereka iyi kipe ko amafaranga yari ayakwiriye.

Romelu Lukaku watsinze igitego cye cya mbere muri Inter Milan 

Umutoza wa mushya wa Inter Milan, Antonio Conte ari nawe wazanye Lukaku aganira n’itangazamakuru ryo mu gihugu cy’u Butariyani nyuma y’umukino, yavuze ko yishimiye kuba azakorana n’aba bakinnyi be by’umwihariko Lukaku avuga ko buri munsi atazahwema guha itsinzi abafana b’ikipe dore ko Atari na bake.

Nishimiye iyi nsinzi kandi iranejeje. Nishimiye kandi gukorana n’aba bakinnyi. Iri joro Lukaku yarekanye impamvu nifuje kuba namusinyisha. Lukaku agomba kuzaza mu bakinnyi beza bakiniye Inter ku Isi, kuko afite impano idasanzwe. Ni umugabo mwiza, mwiza cyane ariko iyo amwenyuye. Ubu yiteguye kuba yakorana natwe mu ikipe. Reka twibagirwe ko Lukaku yaguzwe menshi, iyo abantu bavuga ko twamutanzeho akayabo birantungura ntabwo ari menshi. Antonio Conte umutoza wa Inter Milan

Lukaku yishimira igitego cye cya mbere 

Inter Milan yanyagiye FC Lecce ibitego 4-0, byatsinzwe na Marcelo Brozovic 21’ Stefano Sensi 24’ Romelu Lukaku 60’ na Antonio Candreva 84. Iyi kipe kandi ya Inter niyo kipe yinjije ibitego byinshi ku munsi wa mbere wa shampiyona y’igihugu y’ u Butariyane (Serie A)

Muri rusange dore uko imikino yo ku munsi wa mbere yagenze:

Inter    4:0       Lecce  

Roma   3:3       Genoa 

Sampdoria       0:3 Lazio

Cagliari            0:1 Brescia     

SPAL 2013     2:3       Atalanta                                 

Torino  2:1       Sassuolo                     

Hellas Verona 1:1       Bologna                      

Udinese           1:0       AC Milan       

Fiorentina        3:4       SSC Napoli                

Parma Calcio 1913     0:1       Juventus         

 

Nta handi ushobora gukurikirana iyi mikino usibye kuri Canal+, by’umwihariko shampiyona y’igihugu cy’u Butariyane (Serie A).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND