Gisa Cy’Inganzo umwe mu bahanzi bafite amazina akomeye bitewe n’ubuhanga bwe mu kuririmba, ni uwa mbere wakoranye na Inyarwanda mu kiganiro kitwa “Meet The Talent” ikiganiro umuhanzi yisanzuriramo, akaganiriza ndetse akanataramira abamukurikiye cyane ko iki kiganiro kigamije kwereka abantu impano z’umuhanzi.
Muri iki kiganiro Gisa Cy’Inganzo
yatangarije Inyarwanda Tv ko yahindutse cyane ndetse akaba yiteguye kubyereka abakunzi
be. Yagize ati” Ubu ni Gisa mushya,…ndi kugerageza gutuza no kwereka abakunzi banjye
ko nahindutse ubu ndi Gisa mushya utandukanye n’inkuru zahashize.” Yaboneyeho gutangariza Inyarwanda ko afite indirimbo nshya ateganya gushyira
hanze ku wa mbere tariki 26 Kanama 2019.
Gisa Cy'Inganzo muri studio za Inyarwanda.com
Gisa Cy’Inganzo usibye kuba
yadutaramiye yanadutangarije ko afite gahunda ikomeye mu muziki we aho
yahishuye ko hari ibihangano bishya ateganya gushyira hanze mu minsi micye iri
imbere. Usibye iyi ndirimbo azasohora iri kumwe n’amashusho ngo hari n’izindi
yarangije ateganya gusohora ku buryo abakunzi b’umuziki we batazongera
kwicwa n’irungu ukundi.
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYETWAGIRANYE NA GISA CY’INGANZO AKANADUTARAMIRA
TANGA IGITECYEREZO