Kompanyi ya Clouds Media International FZ itegura amarushanwa ya East Africa Got Talent yatangaje ko abavuza ingoma z'i Burundi muri iri rushanwa baje ku giti cyabo batoherejwe na Leta. Igisubizo nyiri izina abategura iri rushanwa bahaye Leta y’u Burundi yari yibasiye Leta y’u Rwanda irushinja kohereza abavuza ingoma ndundi muri iri rushanwa.
Mu minsi ishize Leta y'u Burundi yatangaje ko izakurikirana itorero ryiganjemo Abarundi b'impunzi ziba mu Rwanda ryagaragaye rivuza ingoma muri iri rushanwa mu mpera z'icyumweru gishize. Minisitiri w'umuco n’imikino mu Burundi yasohoye itangazo "banegura ingendo y'umurwi w'abantu bashatse kwiba no kwiyitirira umurishyo w'ingoma z'u Burundi".
Muri iri tangazo Leta y’u Burundi yashyize hanze ryavugaga ko
iryo tsinda ryoherejwe na Leta y'u Rwanda muri ariya marushanwa. Icyakora ibi
byamaganwe n'abategura irushanwa mu itangazo bashyize hanze rigenewe abanyamakuru. Clouds
Media International FZ kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2019 yatangaje ko
kwinjira muri iri rushanwa byari bifunguriwe buri wese utuye muri Kenya,
Rwanda, Tanzania na Uganda hatitawe ku bwenegihugu bwe.
Itangazo rya East Africa's Got Talent
Ikindi bakomojeho ni uko abarushanwa biyandikisha ku giti cyabo, nta woherejwe na Guverinoma iyo ari yo yose cyangwa ngo aseruke nk'uhagarariye igihugu mu buryo bwemewe". Iyi kompanyi itegura East Africa’s Got Talent ivuga ko yisegura kuri buri wese wababajwe no kuba bariya bakaraza barinjiye mu irushanwa, ariko yo ishimishijwe n'urunyurane rw'impano cyane cyane izerekana imico y'aka karere.
Ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka irenga icumi iri rushanwa riba ku Isi hose, ubu ryaje mu karere k'ibiyaga bigari aho batoranya abafite impano muri Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda bakarushanyirizwa hamwe.
TANGA IGITECYEREZO