RFL
Kigali

Rubavu: Ikipe ya Gatsinzi na Hagabintwari yatsinze umukino wa mbere mu irushanwa ry’isi yahuyemo na Japan-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/08/2019 13:26
0


Gatsinzi Venuste na Habanzintwari Fils ni imwe mu makipe atatu y’abagabo ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’isi rya Beach Volleyball rikomeje kubera i Rubavu mu ntara y’uburengerazuba. Iyi kipe yatsinze Japan amaseti 2-1.



Wari umukino wa mbere mu itsinda rya kane (D) aho bafunguye batsinda ikipe ya Japan (Tellness/Iversen) amaseti 2-1 (21-16, 17-21 na 15-10).



Gatsinzi Venuste (2) na Fils Habanzintwari (1) batsinze Japan

Gatsinzi Venuste na Habanzintwari Fils ni ikipe ubona ifitanye ubufatanye kuko batangiye batsinda seti ya mbere baza kwishyurwa ariko baza kwitwara neza mu iseti ya kamarampaka.

Aganira n’abanyamakuru, Gatsinzi Venuste yavuze ko wari umukino ukomeye kuko ngo batangiye byoroshye kubona amanota ariko bikaza gukomera bigeze mu iseti ya kabiri.

“Wari umukino ukomeye kuko seti ya kabiri yari ikomeye. Gusa kuko njye na Fils dusanzwe dukinana no mu marushanwa y’imbere mu gihugu nabyo byadufashije guhuza umukino. Turashimira abatoza baduhaye amabwiriza ubwo umukino wari ugeze ahakomeye kandi turanashima abafana badutije umurindi”. Gatsinzi


Gatsinzi Venuste aganira n'abanyamakuru

Undi mukino wo muri iri tsinda rya kane (D), Sweden (Lundgreen/Tegernot) yatsinze Norway (Tellnes/Iversen) amaseti 2-0 (21-7 na 21-12).




Abafana bari bishimiye u Rwanda rutsinda 

Nyuma y’imikino ya mbere mu matsinda, buri kipe zatsinze muri buri tsinda zirimo zirahura hagati yazo ndetse n’izatsinzwe zihure nyuma haboneke amakipe ajya muri ¼.



Gatsinzi Venuste (2) na Habanzintwari Fils (1)


Ibendera ry'u Rwanda ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu


Ibendera ry'impuzamashyirahamwe y'umukino wa Volleyball ku isi (FIVB)


Ubwo umukino wa Norway na Sweden wari urangiye mbere y'uko ikipe y'u Rwanda ihita ihura na Sweden

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND