Ikipe ya Arsenal iri mu zihagaze neza mu Bwongereza ikaba isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda muri gahunda ya ‘Visi Rwanda’, yifatanyije n’AbanyaRwanda bose kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu
mwaka wa 2018 ni bwo Arsenal yasinye amasezerano n’u Rwanda muri gahunda ya
Visit Rwanda hanyuma aya masezerano aza kongerwa mu mwaka wa 2021 ku bw'umusaruro yatangaga.
Arsenal
yabaye inkoramutima y’u Rwanda muri icyo gihe cyose dore ko abakinnyi bayo
bakunze gusura u Rwanda ndetse bagakomeza no kwizihiza ibikorwa byose u Rwanda
rwabaga rurimo.
Mu
myaka yatambutse, abakinnyi ba Arsenal bifatanyaga n’u Rwanda mu bikorwa byo
Kwibuka ndetse bakanatanga ubutumwa ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
ndetse n’Isi yose muri rusange.
Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Arsenal yifatanyije n’u
Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Babinyujije
ku mbuga nkoranyambaga zabo, Arsenal yagize iti “Kwibuka bisobanuye ‘To
remember’ uyu munsi turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu
Rwanda.”
Arsenal
iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza
ndetse ikaba iri muri ¼ cy’imikino ya UEFA Champions League aho bagomba
gucakirana na Real Madrid.
TANGA IGITECYEREZO