RFL
Kigali

Neymar mu gihirahiro cy'uwo bazakinana hagati ya Messi na Ronaldo

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:21/08/2019 16:53
1


Mu gihe habura iminsi 10 ngo igura n’igurishwa rifungwe ku mugabane w’u Burayi, Neymar umukinnyi wa PSG, akazoza ke gakomejwe kwibazwa na benshi nyuma y’uko ikipe ya FC Barcelona igaragaje ko ishaka ko yagaruga, ariko ubuyuyozi bwombi ntubwumvikane. Kuri ubu ari kwifuzwa bikomeye na Juventus.



Neymar da Silva Santos Júnior ukomoka mu gihugu cya Brazil abakunzi be bakomeje kwibaza akazoza ke nyuma y’uko abafana b’ikipe yakiniraga ya Paris Saint-Germain bagaragaje ko batakimukeneye muri iyi kipe. Nyuma y’ubutumwa yanyujie ku mbuga ze nkoranyabaga ze avuga ko akeneye gusubira mu rugo (muri FC Barcelona) bitaje kwishimirwa n’abafana ba PSG.

Neymar yagaragaje ko yifuza gusubira muri FC Barcelona 

FC Barcelona yakomeje kwerekana ko ishaka kuba yagarura uyu mukinnyi, ariko ubuyobozi bwa Paris Saint-Germain bukomeza kuyinaniza, aho Barcelona yatangaga umukinnyi ndetse ikanabongera n’amafaranga aho yabahitsishijemo hagati ya Philippe Coutinho na Dembele Ousmane ariko iyi kipe ntibikozwe ikabwira FC Barcelona ko ishaka amafaranga umukinnyi bakazamwigurira nyuma.

Kuri ubu ikipe ya Juventus iri kumwifuza aho yatangiye ibiganiro na Paris Saint-Germain, byo kureba ukuntu bayiha Neymar maze Juventus ikabaha Paulo Dybala ndetse ikaba yanabongera amafaranga maze bakayiha uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil.

Neymar akazoza ke gakomejwe kwibazwa na benshi 

Neymar da Silva Santos Júnior kuri ubu ari mu mayira abiri aho ataramenya uwo bazakinana haba Messi cyangwa Ronaldo dore ko mu mikino ibiri ikipe ya Paris Saint-Germain imaze gukina kuva uyu mwaka w’imikino watangira ataragaragara muri iyi kipe bimuha amahirwe macye yo kuguma muri iyi kipe.

Kuri ubu harabura iminsi 10, ngo igura n’igurishwa rifungwe ku mugabane w’u Burayi dore ko rizafungwa tariki ya 31 Kanama 2019. Rishobora kuzasiga Neymar asohotse muri Paris Saint-Germain.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dodos 4 years ago
    neyimar maze muri Barcelona bamubyaze umusaruro parsenjelom iramupfusha ubusa





Inyarwanda BACKGROUND