Kuva tariki 21 kugeza kuri 24 Kanama 2019 i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga.
Iri rushanwa
mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga “Rubavu
Beach Volleyball Tour”, rizitabirwa n’amakipe 56 arimo 28 y’abagore na 28
y’abagabo, rizaba ririmo amakipe atandatu (6) y’u Rwanda arimo atatu muri buri
cyiciro , rizarangira hakinwe imikino 86 mu gihe aya makipe yose azaba
yitabiriye.
Bigendanye
n’imyiteguro n’ibindi byose bizacyenerwa muri iri rushawa, FRVB yasanze bizatwara
agaciro ka miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda (130,000,000 FRW).
Ibumoso: Rurangayire Guy Didier umuyobozi wa siporo muri MINISPOC na Karekezi Leandre (Iburyo) umuyobozi wa FRVB ubwo baganiraga n'abanyamakuru kuri iki Cyumweru
Muri iri
rushanwa, amakipe azahatana mu buryo bukurikira:
-Hazabanza habeho ijonjora rya mbere (Qualification Phase) aho amakipe azajya ahura agakuranwamo bakinnye umukino umwe.
-Muri iki cyiciro cyo gukuranwamo, muri buri cyiciro (abahungu n’abakobwa), hazajya hahatana amakipe 16 mu gihe andi 12 afite itike y’ijonjora rikurikira bitewe n’uko ahagaze ku rutonde rw’isi (World Ranking).
-Muri aya
makipe 16 azaba yahatanye, ane (4) ya mbere azahita yiyunga kuri 12 bahite
bongera babe amakipe 16 bityo habeho tombola nyirizina.
-Aya makipe
16 azashyirwa mu matsinda (Group Stage) nyuma bagere mu cyiciro cyo gukuranwamo
(Knock Out Stage) bityo bizagere ku mukino wa nyuma haboneka ikipe ya mbere
(Champion), iya kabiri n’iya gatatu zizahabwa imidali, ibikombe n’amafaranga.
Muri buri
cyiciro, hagenwe ibihumbi icumi by’amadolari ya Amerika (10,000 US$) azajya
ahembwa amakipe atatu ya mbere bitewe n’uburyo bagiye bakurikirana kuko ikipe
ya mbere izahabwa igikombe n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (5,000
US$).
Karekezi
Léandre umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda
(FRVB) yabwiye abanyamakuru ko imyiteguro igeze kure kuko ngo ibyo basabwa
n’mpuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi (FIVB) byose babirangije.
“Imyiteguro
yagenze neza kuko yaba ababanje kujya mu Buyapani n’abasigaye mu gihugu bose
ubu bari hamwe mu karere ka Rubavu kandi twizeye ko bazitwara neza”. Karekezi
Karekezi Leandre perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)
Karekezi
yavuze ko u Rwanda rwahawe iri rushanwa nyuma yo kuba rumaze kugera ku rwego
rwiza mu mukino wa Beach Volleyball bityo byakubitiraho uko u Rwanda ruzwiho
kwakira amarushanwa bigatanga amahirwe menshi.
Guy Didier
Rurangayire umuyobozi wa siporo muri Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC)
yijeje abanyamakuru ko akurikije uburyo amakipe y’u Rwanda yateguwe hari
icyizere cy’imidali muri iri rushanwa.
“Amakipe
yacu ariteguye Kandi ahavuye mu Buyapani yakomeje kwitegurana n'abandi Kandi
twizeye ko imyiteguro myiza twagize itazatuma ibihembo biducika”. Rurangayire
Rurangayire Guy Didier umuyobozi wa siporo muri MINISPOC
Tariki ya 10
Nyakanga 2019, Mfashimana Adalbert umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe
ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yasobanuye ko iri rushanwa ry’isi
muri Beach Volleyball ritandukanye n’igikombe cy’isi kuko ngo ryo riba kenshi
gashoboka mu mwaka rikazenguruka ibihugu bitandukanye ku isi kuko ngo nko mu
mwaka hashobora kuba amarushanwa 50.
Mfashimana
yavuze ko iri rushanwa ryitabirwa n’amakipe aba ari muri 20 ya mbere ku rutonde
rw’isi kuko ngo nta mikino ibaho yo gushaka itike ya “Beach Volleyball Wold
Tour” kuko ngo itike iboneka hagendewe
ku manota buri kipe ifite bityo byayishyira mu makipe 20 ya mbere ikaba
yakwitabira.
Mfashimana Adalbert umunyamabanga muri FRVB
Igihugu
cyakiriye imikino ya “Beach Volleyball
World Tour” kiba kigomba guhagararirwa n’amakipe atatu muri buri cyiciro
(abahungu n’abakobwa).
Muri “Beach
Volleyball World Tour” nta gihugu kigomba kugira amakipe arenze atatu muri buri
cyiciro (abahungu n’abakobwa) kandi ko iri rushanwa rifasha amakipe kuzamura
amanota ashobora kubashyira mu makipe 20
na 12 ya mbere ku isi.
Kugeza ubu
ibihugu 12 ni byo byemeje ko bizitabira iri rushanwa rizabera mu Karere ka
Rubavu mu Ntara y’Uburengerezuba. Ibi bihugu birimo Cote d’Ivoire, u
Bwongereza, u Buholandi, Slovenia, Denmark, Japan, Canada, Czech Republic,
Norway, Suwede, Cyprus n’u Rwanda ruzakina.
Ruterana Fernand visi perezida muri FRVB ushinzwe amarushanwa ni nawe ushinzwe iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda
Igihugu cy’u
Rwanda biteganyijwe ko kizahagararirwa n’amakipe 3 muri buri cyiciro ni ukuvuga
abagabo n’abagore.
Mu bagabo
ikipe ya mbere igizwe na Mukunzi Christophe na Ndamukunda Flavien, iya kabiri
igizwe na Gatsinzi Venutse afatanyije na Habanzintwari Fils naho ikipe ya
gatatu igizwe na Muvunyi Alfred na Niyonkuru Yves. Iyi kipe izaba itozwa na
Sammy Mutemi Mulinge usanzwe ari umutoza wa APR VC mu bagabo.
Ikipe igizwe
na Charlotte Nzayisenga na Judith Mukeshimana, Yves Niyonkuru na Gatsinzi
Venuste n'umutoza Mana Jean Paul bagarutse mu Rwanda bavuye mu Buyapani kugira
ngo bitegure kwinjira mu irushanwa rya “Rubavu Beach Volleyball World Tour
2019”.
Beach Volleyball ni umukino wa Volleybal ikinirwa ku mucanga (Photo: Interineti)
Kuwa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 hazaba inama ya tekinike itegura irushanwa no gushyira amakipe mu matsinda.
Kuwa Kane tariki 22 no kuwa Gatanu tariki 23 Kanma 2019 ni bwo hazakinwa imikino ndetse hakaba hanakinwa imikino ya 1/4 ku makipe azaba yabonye itike hakiri kare.
Imikino ya 1/2 n'iya nyuma izakinwa tariki 24 Kanama 2019 ubwo hazaba hanatangwa ibihembo ku babitsindiye.
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO