Kuva tariki 16 Kanama 2019 kuzageza tariki 30 Kanama 2019, i Rabbat muri Maroc hazaba habera imikino ya All Africa Games 2019, irushanwa rigaragaramo imikino yose iba ku mugabane wa Afurika.
U Rwanda
rero rukaba rufiteyo imikino itandukanye irimo na Volleyball ikinirwa ku
mucanga (Beach Volleyball) mu bahungu n’abakobwa.
Olivier
Ntagengwa na Kavalo Akumuntu Patrick bagize ikipe y’abagabo mu gihe Benitha
Mukandayisenga na Valentine Munezero bari mu ikipe y’u Rwanda mu cyiciro cy’abagabo.
Mudahinyuka Christophe ni umutoza w’aya makipe.
Ntagengwa Olivier (1) na Patrick Kavalo Akumuntu (2)
Aya makipe
yageze muri ¼ cy’irangiza muri iri rushanwa nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda.
Mu mikino y’amatsinda,
ikipe y’abagabo yari mu itsinda rya gatatu(C) kumwe na Angola-Algeria na Benin.
U Rwanda rwatsinze Algeria na Benin bakaba basigaje umukino bahuramo na Angola kuri uyu wa Gatandatu.
Mu bagabo, u
Rwanda rwatangiye rutsinda Algeria amaseti 2-0 (21-13, 21-12), u Rwanda
rwakomerejeho rutsinda Benin amaseti 2-0 (21-12, 24-22).
Ubwo u Rwanda rwari rumaze gutsinda Algeria
Mu bagore u
Rwanda rwari mu itsinda rya gatatu aho rwari kume n’ibihugu birimo; Mauritius,
Algeria, Zimbabwe. Abakobwa b’u Rwanda batsinze imikino yose bahita babona
itike ya ¼ cy’irangiza.
Munezero Valentine (wambaye ingofero) na Mukandayisenga Benitha bahagarariye u Rwanda
U Rwanda rwabonye itike ya 1/4 mu bagore n'abagabo
U Rwanda rwatsinze Mauritius amaseti 2-0 (21-17, 24-22), batsinda Zimbabwe amaseti 2-0 (21-8 na 24-22) , u Rwanda kandi rwatsinze Algeria amaseti 2-0 (221-17,21-13).
TANGA IGITECYEREZO