Ole Gunnar Solskjaer umutoza mukuru wa Manchester United, arifuza ko Alex Sanchez yaguma muri iyi kipe nyuma y’uko amakipe mu gihugu cy’u Butaliyane agaragaje ko amwifuje.
Mbere y’uko igura
n’igurishwa rifungwa ku mugabane w’u Burayi amakipe yo mu gihugu cy’u
Butaliyane arangajwe imbere na Inter Milan ari kwifuza kuba yasinyisha
umukinnyi uhembwa amafaranga menshi mu ikipe ya Manchester United, Alex Sanchez
aho ahembwa ibihumbi 560,000 by’amapawundi ku cyumweru. Umutoza wa Man United
ntabwo akozwa kuba yarekura uyu mukinnyi.
Alex Sanchez uhembwa menshi muri Manchester United
Ole Gunnar yahamije ko Sanchez utarakina iminota 90 y’umukino ngo ayuzuze nyuma y’uko asinyiye Manchester United ntaho azigera ajya muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, ko akimukeneye.
“Alex Sanchez ni
umukinnyi w’umunyamwuga, yarakoze cyane, ni igice cyitugize kandi ni umukinnyi
mwiza. Ntabwo dufite abakinnyi benshi bakina ku mwanya akinaho (Forward line),
agomba kuzakina imikino myinshi irenze uko abitekeza. twimwitezeho ko azaba
umukinnyi mwiza”. Ole Gunnar Solskjaer umutoza wa Manchester United.
Ole Gunnar Solskjaer umutoza wa Manchester United
Uyu mutoza yatangaje ibi
nyuma y’uko agurishije Romelu Lukaku ntiyagura umusimbura mu gihe azakina
amarushanwa menshi muri uyu mwaka w’imikino 2019-2020, harimno na UEFA Europa
League.
TANGA IGITECYEREZO